skol
fortebet

Uyu mugore abaye umuntu wa mbere wifuje gupfa akabyemererwa

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Kerry Robertson wo muri Australia wari uri hafi yo guhitanwa n’indwara ya kanseri yabaye umuntu wa mbere wo kurangiza ubuzima bwe hakurikijwe amategeko mashya agenga kurangiza ubuzima.

Sponsored Ad

Kerry Robertson wari ufite imyaka 61 yaguye mu nzu yita ku bari mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwabo muri leta ya Victoria mu kwezi kwa karindwi. Yahawe uruhushya rwo gukoresha ayo mategeko yo kurangiza ubuzima atavugwaho rumwe na bose muri Victoria, nyuma y’iminsi 26 ubusabe bwe bwamaze bwigwa.

Madamu Robertson yasanganwe kanseri y’amabere muri 2010 ariko mu nyuma yinjira mu magufa, ibihaha, ubwonko n’umwijima. Yafashe icyemezo cyo guhagarika gufata imiti ya kanseri mu kwezi kwa gatatu nyuma y’ububabare bwinshi yaterwaga n’iyo miti. Ayo mategeko yo muri leta ya Victoria, yatangiye gukurikizwa mu kwezi kwa gatandatu, yemerera abarwayi bageze mu bihe bya nyuma bemeje ibisabwa gufata imiti yica.

Amategeko yo muri iyo leta areba gusa abarwanyi bari mu bubabare bukabije cyane. Asaba uwifuza gupfa kubisaba inshuro eshatu abaganga batojwe gufasha bene abo barwayi. Ubyifuza agomba kuba afite byibura imyaka 18 kandi akaba asigaje amezi yo kubaho ari munsi y’atandatu.

Leta za Western Australia na Queensland nazo zirimo gushaka gushyiraho bene ayo mategeko. Amategeko yemerera gupfa abarwayi bari mu minsi yabo ya nyuma babifashijwemo n’abaganga aboneka kandi muri Canada, Ubuholande n’Ububirigi.

Ibitekerezo

  • Kwicwa ubisabye kubera ububabare,babyita Euthanasia.Hari n’iyo bisabwa na bene wanyu iyo babona utazakira.Ntabwo tuzi niba abapfa muli ubu buryo bazazuka ku munsi wa nyuma.Icyo tuzi neza nuko muli Yohana 6:40,Yesu yavuze ko abantu bapfuye barumviraga Imana azabazura kuli uwo munsi ikabaha ubuzima bw’iteka.Bible yerekana ko abapfa biberaga mu byisi gusa ntibashake Imana,baba bagiye burundu batazongera kubaho.Bitandukanye na biriya bavuga ngo upfuye aba yitabye Imana mu ijuru.Ntabwo ariko bible ivuga.

    Ndagirango nkubwireko eutanasia aho iva ikagera waba uyisabiye cg uyisabiwe ni ukwica cg kwiyahura. Kuko ntabubabare na bumwe Yesu wacu atakiza. Abatora amategeko bajye bashishoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa