skol
fortebet

Vladimir Putin Perezida w’u Burusiya yavuze ku iyeguzwa rya mugenzi we wa Amerika Donald Trump

Yanditswe: Friday 20, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe habura amasaha macye ngo hamenyekane bidasubirwaho niba Perezida Donald Trump wa Amerika yeguzwa cyangwa agakomeza kuyobora Amerika, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aravuga ko arengana kandi ibyo aregwa ari nk’ibyo yashinjwe ku gukorana n’u Burusiya ariko hakabura ibimenyetso.

Sponsored Ad

Hagati aho andi mahirwe Trump ayategereje kuri Senat iniganjemo abo mu ishyaka rye n’ubwo atabyizera 100% bitewe n’uko bamwe muri bo bagiye bagaragaza kutumva ibintu kimwe na we.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza ni bwo Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wiganjemo Abademokarate batoye ko Donald Trump yakweguzwa kubera gukoresha ububasha bwe nabi gufitanye isano n’igihugu cya Ukraine, ndetse no kwitambika inteko ishinga amategeko.

Abadepite b’Abademokarate ni bo biganje mu nteko ishinga Amategeko ya Amerika , aho bafitemo imyanya 233 kuri 197 y’Abarepubulikani, mu gihe harimo umwanya umwe w’umuntu wigenga.

Umutwe wa Sena wo wiganjemo Abarepubulikani n’imyanya 53 mu gihe Abademokarate ari 45 n’abigenga babiri bose bakaba 100.

Akimara kumva ko abadepite batoye kumweguza. Trump yandikiye ibaruwa y’amapaji atandatu Perezida w’umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi, avuga ko ibyo bakoze nta butabera burimo kandi byihishwe inyuma n’impamvu za politiki.
Ati: “Murashaka guhindura kutamva ibintu kimwe kuri politiki hagati y’ibice bibiri bya guverinoma mo icyaha cyo kweguza.”

Akomeza agira ati: “Nta gushidikanya abaturage ba Amerika bazabibaza mu matora ari imbere ya 2020.”

Iyi baruwa ikimara kumugeraho, Nancy Pelosi yavuze ko ari “uburwayi”.

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, ati Trump arerangana

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane i Moscow, Putin yavuze ko Abademokarate batsinzwe na Trump mu 2016 ariko batarava ku izima.

Ati: “Ishyaka ryaratsinzwe mu matora yo mu 2016 ariko rikomeje intambara mu bundi buryo.”

Yakomeje agira ati: “Itegeko ryo kweguza riracyakeneye kunyura muri Senat, Abarepubulikani, uko mbizi, biganje. Birashoboka ko bashobora kudashaka gukura ku butegetsi uhagarariye ishyaka ryabo, hagendewe, nkurikije uko mbibona, ku mpamvu z’impimbano”.

Yongeyeho ko Abademokarate bashinje Trump gukorana n’u Burusiya ariko bikagaragara ko nta bimenyetso, none batekereje ibyo gushyira igitutu kuri Ukraine.

Ese Donald Trump asigaranye amahirwe angana iki yo kuba byibuze yasoza iyi manda?

Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko Donald Trump azajya kwiregura muri Sena ku byaha ashinjwa. Abademokarate bemeje kuri uyu wa Gatatu ko bikwiye kumweguza. Icyemezo kizafatirwaho nicyo ntakuka kizemeza ko agomba kwegura cyangwa akaguma ku buyobozi.

Ushobora kuvuga uti: Abarepubulikani bene wabo ntibazatuma yeguzwa ku nyungu z’ishyaka ryabo, ariko ntibyanagutungura nabo bashyigikiye ko yeguzwa dore ko hari bamwe bagiye batumvikana nawe kuri politiki zimwe na zimwe nk’izo gukumira abimukira, kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexico n’izindi.

Umuyobozi w’Abarepubulikani muri Sena, Mitch McConnell mu cyumweru gishize ariko yatangaje ko abasenateri babo bazakoranira bya hafi n’itsinda rya Trump mu rubanza rwe, birakaza Abademokarate bavuze ko abo basenateri bagakwiye kuba nk’abacamanza badafite aho babogamiye.

Kuri uyu wa Gatatu ariko ubwo abadepite batoraga, BBC ivuga ko nta murepubulikani washyigikiye iyeguzwa rye, usibye umwe wenyine witwa Justin Amash.

Ikinyamakuru Financial Times ariko kivuga ko mu rwego rwo kurinda isura y’ishyaka ryabo Abasenateri b’Abarepubulikani bashobora gutererana Trump kubera ubwumvikane bucye hagati mu ishyaka nk’aho bamwe bashobora kwanga kumushinjura kuri uyu wa Gatanu.

Donald Trump abaye Perezida wa Gatatu wa Amerika wasabiwe kweguzwa, aho yiyongera kuri Andrew Johnson na Bill Clinton. Undi wahise yegura atarahatirwa kwegura ni Richard Nixon.

Uheruka ni Bill Clinton mu 1998, aho ku itariki nk’iyi ya 19 Ukuboza nawe abadepite batoye ko yeguzwa, ariko akaza kurokorwa na Sena kuwa 12 Gashyantare 1999.

Icyo gihe abasenateri 55 banze ko Clinton yeguzwa mu gihe 45 bavuze ko yakweguzwa mu basenateri 100 bagize umutwe wa Sena.

Mu byaha yari akurikiranweho harimo icy’ubushurashuzi, aho yashinjwaga kuryamana n’umunyamabanga we, Monica Lewinsky, no kwitambika iperereza.

Yahakanye kuryamana n’uyu mukobwa wari ufite imyaka 21, ariko nyuma hasohoka amajwi uyu mukobwa aganirira mugenzi we ko koko aryamana na Perezida, biviramo Clinton gushinjwa kubeshya.

Ubwo umugore we, Hillary Clinton yabazwaga icyo avuga kuri uwo mubano y’umugabo we na Lewinsky, yasubije ko umugabo we ari mwiza nta mugore utamwifuza ariko yongeraho ko atamushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa