dnd

Wa muhanzi ushinja Perezida Museveni kumwiba indirimbo yasabye ikintu gikomeye

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 29 May 2019 Yasuwe: 1907

Umuhanzi wo muri Uganda witwa Richard Kawesa umaze iminsi atanga ikirego cy’uko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamwibiye indirimbo akayikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2011, yongeye kwitabaza urukiko kugira ngo ahabwe indishyi.



Uyu muhanzi avuga ko Perezida Museveni yakoresheje indirimbo ye atamwatse uburenganzira agerekaho no kuyiyitirira.

Muri Werurwe, Kawesa yari yasabye urukiko rukuru ko rwategeka Museveni kumwishyura indirimbo yamamaye nka “Another Rap” kuko ari we wayanditse akanayitunganya.

Uyu mugabo kandi yanareze Ikigo cya Uganda gishinzwe Kwandika Ubucuruzi kuko cyemereye Museveni kwiyandikishaho Another Rap. Ashimangira ko ari we wakoze iyo ndirimbo agendeye ku magambo y’Ikinyankore yakuye mu ijambo rya Perezida ryo ku wa 9 Ukwakira 2010.

Yandikiye Museveni mu mpera za 2018 amwaka miliyari eshanu z’amashilingi kubera yamwibye umutungo mu by’ubwenge ariko undi yanga kuyishyura.

Ni mugihe Perezida Museveni we avuga ko ari we wategetse ko iyo ndirimbo ikorwa, ibyo bikaba bimugira nyirayo mu buryo busesuye. Avuga kandi ko ‘Another Rap’ yanditswe kuri nimero ya UG/C/2010/25 iri mu izina rye.

Kawesa yatanze ikirego asa urukiko rw’Itegeko nshinga ko rwavanaho ubudahangarwa bwa Perezida Museveni nka Perezida kugira ngo abone kuregwa nk’umuntu usanzwe.

Ati “Uko byagenda kose ubudahangarwa bwa Perezida si ndakumirwa, kuko Perezida ashobora kuba umwe mu baburana mu rukiko rw’ikirenga.”

Ibi abishingira ko mu bikorwa by’amatora, ubwo budahangarwa perezida abuvanwaho hashingiwe ku ngingo ya 104 y’itegeko nshinga, kugira ngo abe yaryozwa amakosa yakoze.

Iyi ndirimbo “Another Rap”yakinwe cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka rya NRM mu matora ya perezida wa Uganda muri 2010 na 2011.

Perezida Museveni yakoresheje iyi ndirimbo ayita iye nyuma y’amatora ubwo yiyegerezaga urubyiruko.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu Bushinwa hadutse icyorezo kidasanzwe kiri gukwirakwira vuba

Mu Bushinwa, umuntu wa kane yishwe na virus nshya iri gukwirakwira vuba...
21 January 2020 Yasuwe: 769 0

lSIS yabonye umuyobozi mushya usimbura al-Baghdadi nawe uhigwa na...

Umutwe w’iterabwoba wiyise leta ya Islam [Islamic state] wamaze gushyiraho...
21 January 2020 Yasuwe: 897 1

Umwigisha w’abayisilamu w’imyaka 40 yafashwe ari gusambanya umwana w’imyaka...

Umwigisha w’Abayisilamu [Imam] witwa Sheik Kafero Muhammad Abdullah w’imyaka...
21 January 2020 Yasuwe: 3518 1

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cy’u Bwongereza

Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza mu nama yiga ku ishoramari rya...
21 January 2020 Yasuwe: 891 0

Bwa mbere abanyamategeko ba Perezida Trump nabo bavuze ku byaha ashinjwa...

Nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, amaze...
21 January 2020 Yasuwe: 1675 0

Ijambo Fox ntuzongera kuribona muri iki kirango

Ubuyobozi bwa Disney bwavanye ijambo "Fox" mu kirango kizwi cyane 20th...
20 January 2020 Yasuwe: 1715 0