Wa mupasiteri wazanye Ebola mu mujyi wa Goma byarangiye imuhitanye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2019 Yasuwe: 4190

Umupasiteri basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma ku cyumweru, yamuhitanye ejo ku wa mbere nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’agace ka Butembo yavuyemo kari ku birometero bisaga 1600 uvuye i Goma.



Uyu mugabo bivugwa ko ari umupasiteri, yari yagiye i Goma mu modoka itwara abagenzi aturutse mu gace ka Butembo, agace iyi ndwara imaze guhitanamo amagana menshi y’abantu.

Bikekwa ko uyu mupasiteri ari naho yanduriye iyi ndwara mbere yo kuza i Goma.
Sylvain Kanyamanda, umuyobozi wa Butembo, yabwiye BBC ko muri Kongo uwo mupasiteri yishwe na Ebola bari mu nzira bamusubiza i Butembo ku kigo cyita ku banduye iyi ndwara.

Yagize ati: "IcyatuGezeho ni umurambo".

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 kuva yakwaduka ku nshuro ya 10 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo umwaka ushize.

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda hakajijwe ingamba zo kwirinda, nk’uko ejo Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yabitangarije ku mupaka wa Gisenyi na Goma.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko "umuntu basanganye iyi ndwara yasubijwe i Butembo, abo bagendanye mu modoka nabo bashyizwe mu kato".

Nibwo bwa mbere Ebola yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Kongo.

Ahantu hose abantu binjirira mu mijyi muri aka gace hari ibikorwa byo gupima abantu umuriro ndetse n’aho bakarabira intoki mbere yo kwinjira.

Mu mujyi wa Goma bagomba gutegereza iminsi 21 kugira ngo barebe ko hagaragara umuntu wayanduye mu bari kumwe na pasiteri cyangwa ntawanduye.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cya Cyorezo kidasanzwe cyagaragaye mu Gihugu cy’igituranyi n’u...

Amakuru aravuga ko umuntu umwe agaragaweho n’icyorezo Cyibicurane Corona...
28 January 2020 Yasuwe: 9074 0

Uwabaye umwami w’Ububiligi yashyize yemera umwana yabyaye ku...

Uwahoze ari umwami w’Ububiligi Albert II yemeye ko ari we se w’umwana - kuri...
28 January 2020 Yasuwe: 2413 2

Umugore witwa Kazungu Elsia yibye umupolisi imbunda na Telefone ngendanwa...

Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Elsia Kazungu yemereye urukiko rwo...
28 January 2020 Yasuwe: 11275 2

Ubuhamya bwa Pasiteri Stanley wahishe ko aryamana n’abo bahuje igitsina...

Stanley Underhill ni umupasiteri wa anglican mu Bwongereza yategereje...
27 January 2020 Yasuwe: 2921 2

Burundi:Gen. Maj. Ndayishimiye azatsinda amatora? Nayatsinda bizamera...

General Major Everiste Ndayishimiye, ni undi mukandida umaze gutangazwa...
27 January 2020 Yasuwe: 5018 1

Ambasade ya Amerika muri Iraq yarashweho Misile 3 muri 5

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020, misile eshatu muri eshanu zo mu...
27 January 2020 Yasuwe: 7842 0