Ya Ndege ya Gisirikare yaburiwe irengero irimo abantu 38 habonetse ibisigazwa byayo bireremba hejuru y’amazi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 2805

Abategetsi bo muri Chili bavuga ko babonye ibisigazwa bemeza ko ari iby’indege ya gisirikare yaburiwe irengero ku wa mbere w’iki cyumweru.



Bavuze ko ibyo bisigazwa byabonywe bireremba ku ntera ya kilometero 30 uvuye aho iyo ndege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa C-130 Hercules.

Kuri iyo ntera kandi ni ho iyo ndege, yari irimo abantu 38, abari bayitwaye bavuganiye bwa nyuma n’abayiyobora bari ku butaka.

Ibyo bisigazwa byabonywe mu gace k’amazi kazwi nka ’Drake Passage’.

Iyo ndege yari mu kirere iva mu mujyi wa Punta Arenas uri mu majyepfo ya Chili yerekeza ku kigo cya gisirikare cya Presidente Eduardo Frei Montalva cyo mu mpera y’epfo y’isi ya Antarctica.

Jenerali Eduardo Mosqueira ukuriye igisirikare kirwanira mu kirere yabwiye abanyamakuru ejo ku wa gatatu ko ibyo bisigazwa byabonywe "bishobora kuba ari ibyo ku gice cy’imbere kijyamo amavuta y’indege".

Bwana Mosqueira yavuze ko igisirikare kirwanira mu kirere "kizakora igenzura" ngo cyemeze neza niba ibyo bisigazwa ari ibyo kuri iyo ndege yaburiwe irengero.

Iyo ndege yaburiwe irengero ku wa mbere ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 13 z’umugoroba ku isaha yaho, nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Punta Arenas.

Igisirikare cya Chili kirwanira mu kirere cyatangaje ikarita igaragaza urugendo rwayo n’ikibuga yagombaga kugwaho saa moya na 17 z’umugoroba zo kuri uwo wa mbere.

Igikorwa kigari cyo gushakisha cyo mu kirere no mu mazi cyahise gitangira nyuma gato yo kuburirwa irengero kwayo.

Ibihugu bya Argentina, Brazil, Ubwongereza na Uruguay byohereje indege zo gufasha muri icyo gikorwa cyo gushakisha mu mazi akonje nk’urubura yo muri icyo gice.

Mu gihe Amerika na Israel byo biri gutanga ubufasha bw’amafoto y’ibyogajuru.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abari kuri Moto bagabye igitero muri Mali bica abashinzwe umutekano...

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, abapolis n’abandi bashinzwe...
27 January 2020 Yasuwe: 155 0

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU Na...

Minisiteri y’Ubutabera mu Bubiligi yemeje ko icyo gihugu kidashobora...
26 January 2020 Yasuwe: 1012 0

Abuburanira Trump batangiye kumvwa, menya ibyo bavuze

Abanyamategeko ba Perezida Donald Trump batangiye kumuburanira mu rubanza...
26 January 2020 Yasuwe: 1617 0

Perezida w’Ubufaransa Macron yasohoye igitaraganya mu Kiliziya abasirikare...

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yasuraga umujyi wa Yerusalemu ngo...
26 January 2020 Yasuwe: 8176 0

Wa muyobozi w’Abayisilamu muri Uganda washakanye n’umugore yagera mu rugo...

Umuyobozi w’Abayisilamu muri Uganda Sheikh Mohammed Mutumba, wayoboraga...
26 January 2020 Yasuwe: 2513 0

Inyoni nyuma yo gukora urugendo rurerure cyane yafatiwe muri...

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya cyatangaje ko inyoni yo mu bwoko...
25 January 2020 Yasuwe: 5283 0