skol
fortebet

Yiswe umubyeyi w’ikinyejana nyuma yo kugurira abakobwa be 3 imodoka zihenze cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Florence Ifeoluwa Otedola, umukobwa w’imyaka 27 uzwi nka Dj Cuppy, yamenyekanye cyane kubera kuvangavanga imiziki, ubu ari mubyishimo bidasanzwe hamwe na bavandimwe babiri, Temi na Tolani kuko ubu nabo barikubarirwa mubaherwe batunze imodoka zihenze cyane ku isi.

Sponsored Ad

DJ Cuppy na n’abavandi be, Temi na Tolani batunguwe na Se ubabyara, ubwo yabajyanaga mi iguriro ry’imodoka zo mubwoko bwa Ferrari, buri umwe amugurira imodoka nshya ihagaze akayabo k’ihibumbi 210000 by’amadolari uyasshyize mu mafaranga y’urwanda ni agera kuri miliyoni 204,988,842frw.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2020, Dj Cuppy yasangije abamukurikira amafoto y’imodka Eshatu za Ferrari Portofino, avugako yashimishijwe nibyo Se yamukoreye hamwe n’abavandimwe be.

Yanditse ati:“Papa yatujyanye guhaha maze agurira buri umwe💕💨 #FerrariPortofino #CuppyDat”.

Uyu muherwe yaguriye abakobwa be imodoka zihenze cyane

Ferrari Portofino ni imodoka zihenze cyane ku isi kuko akenshi zitungwa n’abaherwe gusa.

Femi Otedola, Umubyeyi w’aba bakobwa asanzwe abarirwa mubaherwe bambere mugihugu cya Nigeria, atunze ama miliyari asanzwe akura mubikorwa bye by’ubucuruzi bwa peteroli na Gazi.

Femi Otedola, urenze kuba ari umucuruzi, afite umuryango utegamiye kuri Leta usanzwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza, yahoze ari n’umuyobozi wa Forte Oil PLC.

Afite kandi ubucuruzi butandukanye mubijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, kugura no kugurisha imitungo itimukanwa nubundi bushabitsi.

Aherutse gushora imari mu kubyaza ingufu amashanyarazi mu rwego rwo kwishyira ukizana mu baturage ba Nijeriya.

Florence Ifeoluwa Otedola, umukobwa w’imyaka 27 uzwi nka Dj Cuppy, yamenyekanye cyane kubera kuvangavanga imiziki



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa