skol
fortebet

Yivuganye mugenzi we nyuma yo kubona amafoto aryamanye n’umukunzi we

Yanditswe: Thursday 07, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 33 witwa David Saunders ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yazabiranyijwe n’uburakari ubwo uwahoze ari umukunzi we yamwohererezaga amafoto ari gusambana n’undi musore niko gufata icyuma ajya kwica uyu musore wamusambanyirizaga umukunzi. Sarah na Lawson mbere y’uko bamwivugana
Uyu Sarah Bramley wahoze ari inshuti y’uyu nyagukoramahano,yifuzaga gutandukana n’uyu mugabo niko kwigira inama yo gutumira undi mugabo witwa Michael Lawson bararyamana ndetse uyu mukobwa ahitamo gusogongeza (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 33 witwa David Saunders ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yazabiranyijwe n’uburakari ubwo uwahoze ari umukunzi we yamwohererezaga amafoto ari gusambana n’undi musore niko gufata icyuma ajya kwica uyu musore wamusambanyirizaga umukunzi.

Sarah na Lawson mbere y’uko bamwivugana

Uyu Sarah Bramley wahoze ari inshuti y’uyu nyagukoramahano,yifuzaga gutandukana n’uyu mugabo niko kwigira inama yo gutumira undi mugabo witwa Michael Lawson bararyamana ndetse uyu mukobwa ahitamo gusogongeza uwahoze ari inshuti ye ku mafoto yabo bombi bari mu munyenga, ibintu byababaje uyu mugabo ahita yivugana uyu mugabo basangiye umugore.

Uyu niwe Sarah watumye umugabo yica mugenzi we

Mu rukiko,ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere y’uko uyu David Saunders yica Lawson yabanje kwandikira ubutumwa kuri telefoni uyu mugore witwa Sarah Bramley amutera ubwoba ndetse amubwira ko aje kwica uyu mugabo wamucaga inyuma,birangiye aje amwicisha icyuma yari yitwaje.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha,uyu Saunders yemeye ko yakoze amakosa kubera ishyari yagize ndetse n’urukundo rwinshi yakundaga uyu mugore wamurushaga imyaka 5 byatumye afata umwanzuro wo kwica uyu mugenzi we wamuciye inyuma akarongora uyu mugore yihebeye.

Urukiko rwamukatiye igihano cya burundu nyuma y’aho ibyaha yaregwaga byari bimaze kumuhama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa