skol
fortebet

Abakandida ba CNDD FDD bazavamo usimbura Perezida Nkurunziza batangiye kunuganugwa [AMAZINA]

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Abarwanashyaka ba CNDD FDD bakomeje kuba mu gihirahiro cy’umukandida bazatanga mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka,atazagaragaramo Perezida Pierre Nkurunziza.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru mu Burundi abitangaza,kuwa 25 Mutarama uyu mwaka hateganyijwe inama rusange y’ishyaka CNDD FDD,ishobora kuzatangarizwamo umukandida uzarihagararira agasimbura Pierre Nkurunziza ku butegetsi.

Amazina yakomeje kugaruka mu bavuzwe n’abarwanashyaka ba CNDD FDD ku bijyanye n’uziyamamaza guhagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’Igihugu ni Evariste Ndayishimiye na Amb. Ezechiel Nibigira gusa hari n’abavuze ko n’uwitwa Pascal Nyabenda ashobora kuzatungurana.

Amakuru yemeza ko umukandida wa CNDD FDD nta numwe umuzi mu barwanashyaka bose uretse perezida Petero Nkurunziza gusa.

Byagiye bivugwa ko umugore wa Nkurunziza Denise Nkurunziza ariwe uzatangwa na CNDD FDD nk’umukandida mu gihe hari abandi bavuze Revelien Ndikuriyo.

Uwitwa Evariste Ndayishimiye usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba umukandida wa CNDD FDD ndetse bivugwa ko aramutse yiyamamaje ashobora gutsinda kuko asanzwe yegereye abaturage ndetse ngo afite ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu ariyo mpamvu byamworohera gutorwa n’Abarundi kuko benshi bamuzi.

Undi uhabwa amahirwe ni Amb. Ezechiel Nibigira usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi wanabaye Ambasaderi w’iki gihugu muri Kenya akanayobora urubyiruko rwa CNDD FDD.

Uyu mugabo abonwa nk’inararibonye mu kwegera ibihugu ku buryo aramutse agizwe perezida w’u Burundi ngo yakongera kubanisha iki gihugu cye n’Amahanga.

U Burundi bwafatiwe ibihano na bimwe mu bihugu bitewe no kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza muri 2015,uretse Ubushinwa n’Uburusiya bwakomeje kurwana kuri iki gihugu.Abarundi ngo bakeneye undi muyobozi wabafasha kugarura umubano n’amahanga nkuko ikinyamakuru UBM News kibitangaza.

U Burundi bufite abaturage basaga miliyoni 11,buritegura kwinjira mu matora azashyiraho perezida mushya usimbura Nkurunziza wari umaze imyaka 15 abuyobora.



Amb.Ezechiel Nibigira na Evariste Ndayishimiye barahabwa amahirwe yo kuzavamo usimbura perezida Nkurunziza

Ibitekerezo

  • Uzamusimbura wese afite akazi gakimeye ko kuzahura igihugu gusa nasige ahesheje ingaboze agaciro asige yatse ububasha iriya mihirimbiri y,imbonerakure.

    Uzamusimbura wese afite akazi gakimeye ko kuzahura igihugu gusa nasige ahesheje ingaboze agaciro asige yatse ububasha iriya mihirimbiri y,imbonerakure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa