skol
fortebet

Iran: Abantu 40 baguye mu mubyigano wo kunamira Gen. Qassem Soleimani

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2020

Sponsored Ad

Ubwo umurambo wa Gen.Qassem Soleimani wishwe n’abanyamerika wageraga mu gace avukamo ka Kerman,abantu ibihumbi n’ibihumbi babyiganye kugera ubwo abagera kuri 35 bahasize ubuzima,abagera kuri 213 barakomera.

Sponsored Ad

Abantu 40 nibo bamaze gupfira muri uyu mubyigano ukabije wabaye kuri uyu wa Kabiri,abandi 213 barakomereka nkuko byatangajwe na TV ya Leta ya Iran.

Byari byitezwe ko Soleimani wiciwe mu gitero cya drone z’Abanyamerika muri Iraq Kuwa Gatanu, ashyingurwa kuri uyu wa kabiri mu gitondo ariko kubera uyu mubyigano n’urupfu rw’aba bantu,abayobozi batangaje ko bazamenyesha igihe uyu muhango uzabera.

Ibihumbi byinshi by’abantu byuzuye imihanda yo mu gace ka Kerman ubwo umurambo w’uyu musirikare wari uhageze ngo bamwunamire mu gihe abandi bari bafite umujinya mwinshi ndetse basaba ko habaho kwihorera bituma haba umubyigano wasize igikuba gicitse mu miryango myinshi.

Abakomeretse benshi bahise bajyanwa mu bitaro mu gihe amashusho yagaragaje abapfuye bari gukurwa mu muhanda.

Soleimani yafatwaga nk’’umuyoboz wa kabiri wa Irani nyuma y’umuyobozi w’ikirenga Khamenei.

Muri aka gace ka Kerman abantu bumvikanye bavuga bati "Amerika uragapfa"na "Trump uragapfa".

Ibitekerezo

  • aba baperesi najyaga mbasoma muri Bible ko mumyaka yakera bari intagongwa none nubu emenya bagikaze. n’umvaga ubwami bw’aba peresi kungoma ya Daniel. amateka Bible Ivuga ubu nibwo abenshi bari kuyasobanukirwa.

    Uriya mugabo yari akomeye cyane.Bavuga ko yari uwa 2 kuri Ayatollah.Yarwanye intambara nyinshi kandi yica Abasirikare benshi ba Amerika muri Syria.Yishe abantu benshi none nawe baramwishe.Bihuye n’ibyo Yezu yavuze yuko abicisha inkota nabo bazicishwa inkota.Isomo dukwiriye gukuramo,nuko twajya twirinda gukora ibyo Imana itubuza,niba dushaka amahoro kandi tukazahabwa ubuzima bw’iteka muli paradizo,ndetse imana ikazatuzura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa