skol
fortebet

Abarwanashyaka 14 ba RNC biyemeje kuyivamo kubera kwirukanwa kw’abarimo mushiki wa Ben Rutabana

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rya RNC rikomeje kuvugwamo Bombori bombori aho abarwanashyaka 14 baryo bandikiye ubuyobozi babutangariza ko bitandukanyije naryo kubera impamvu zirimo no kwirukana burundu abayobozi baryo bane bari barihagarariye muri Canada, ibura rya Ben Rutabana n’ibindi.

Sponsored Ad

Abari bahagarariye ishyaka rya RNC muri Canada barimo Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza birukanwe bashinjwa kwigomeka.

Amakuru aravuga ko nyuma yo kwirukana aba bantu 4,itsinda rigizwe n’abantu 14 barimo Emile Rutagengwa, Alex Karemera, Emma Kanyemera, Gidiyoni Gatera, Alias Ruhinda, Barigira Ferdinard, Moussa Ngabo, Nyirahabiyakare Umurisa, Mukamusoni Saidati, Mukundwa Hadjati, Uwamahoro Alliane, Victor Runiga, Gakire Francoise na Shirambere ryavuze ko ryitandukanyije na RNC.

Iri tsinda rivuga ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ari nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize.

Abatungwa agatoki mu ibura rya Ben Rutabana ni umuhuzabikorwa wungirije wa mbere muri RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa ku isonga, Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) akaba na Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Ali Abdul Khalim Komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC na Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC.

Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana,yavuze ko impamvu nyamukuru zateye bombori bombori muri RNC ari ibura rya musaza we ndetse n’ikibazo cy’amafaranga yatswe abayobozi bo muri Canada adasobanutse.

Madamu Gwiza yavuze ko mu nama nshingwabikorwa y’abantu umunani (8) ihagarariye RNC muri Canada, bane muri bo ari bo birukanwe kuko "bamaganye amafuti yariho akorerwa mu ntara ya Canada".

Ati: "Byatangiye ubwo umubitsi wacu (Jean Paul Ntagara na we wirukanywe) yatswe amafaranga n’umukuru wacu adafitiwe impamvu, amubwira ngo dukeneye andi madorari ohereza.Undi arabyanga kuko bigomba kwemezwa no gutangirwa ibisobanuro".

Ibitekerezo

  • Mureke POLITIKE murebe ikindi mukora.Politike izana amacakubiri n’amatiku ndetse n’ubwicanyi.Muge mwibuka ko ibyo murimo byo kugambana n’inzangano bibabaza imana yaturemye ishaka ko dukundana.Mwibuke umuririmbyi Zao Zoba waririmbye ngo "Mujugunye intwaro zanyu,mwimakaze urukundo".Nicyo imana idusaba twese.Abanga kuyumvira,nayo izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Jetez vos armes,tenons-nous la main dans la main.Niko Zoba yaririmbye.
    Undi muhanga witwaga Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa