skol
fortebet

Abasirikare bakoze ku mabere y’umugore wa Bobi Wine ubwo yari afungiye mu rugo iwe

Yanditswe: Thursday 28, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yashinje inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu kumukoza isoni we n’umuryango we ndetse n’abakozi be ubwo abashinzwe umutekano bari baramufungiye iwe mu rugo, kugeza ubwo banakoze ku mabere y’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi.

Sponsored Ad

Kuva tariki ya 14 Mutarama ubwo muri Uganda habaga amatora y’umukuru w’igihugu yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Bobi Wine bari bahanganye yari afungiwe iwe mu rugo.

Mu minsi ibiri ishize ni bwo urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bari baragose urugo rw’uriya munya-Politiki bahava, nyuma y’igitutu cya Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Bobi Wine ubwo yabwiraga Reuters ibyamubayeho, yavuze ko “rwari urugendo rw’akato, iyicwarubozo, gukozwa isoni, bisa n’aho imbuga yacu yahindutse ikigo cya gisirikare.”

“Abakozi bacu barahungabanyijwe, barakubitwa, bahura n’inzara. Ntabwo twari twemerewe kujya mu isambu yacu [gushaka ibyo kurya]. Gusa nanone, byatwibukije ko dushobora gutsinda ikibazo icyo aricyo cyose.”

Bobi Wine yavuze ko hari ubwo abasirikare ba Uganda bigeze gukora ku mabere y’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi, ubwo yageragezaga kujya gushaka ibyo kurya mu isambu yabo. Icyo gihe ngo ushinzwe gucunga isambu yakubiswe bikomeye, ibiryo birabashirana kugeza n’aho baburira amata umwana w’amezi 18 wari wabasuye.

Igisirikare cya Uganda cyavugaga ko cyagose urugo rwa Bobi Wine mu rwego rwo kumucungira umutekano, gusa kigahakana ibyo guhohotera umugore we.

Ku bijyanye no kwicishwa Bobi Wine inzara, Polisi ya Uganda yasobanuye ko Bobi Wine buri munsi yagemurirwaga ibyo kurya kuri moto, kirinda kugira icyo gitangaza ku ikubitwa ry’ushinzwe kwita ku isambu ye.

Robert Kyagulanyi Ssentamu kandi avuga ko nyuma y’uko abasirikare bavuye iwe, kajugujugu za gisirikare zakomeje kuzenguruka hejuru y’urugo rwe, Polisi ya Uganda yo ikavuga ko ziriya kajugujugu ziri mu igenzura risanzwe.

Ibitekerezo

  • Oh lala, bakoze ku mabere y’Itungo? Nta burere bafite rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa