skol
fortebet

Abaturage bo mu Burundi batashywe n’ubwoba nyuma y’imbunda zahawe Imbonerakure

Yanditswe: Saturday 17, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu Ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, abaturage baravuga ko bafite ubwoba bwinshi nyuma y’uko leta y’u Burundi ihaye Imbonerakure imbunda.

Sponsored Ad

Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Imbunda urwo rubyiruko ruheruka guhabwa zahawe abayobozi barwo mu makomini agize Intara ya Cibitoke, zitanzwe n’umunyamabanga w’Ishyaka CNDD-FDD ku rwego rw’intara, na bo bazikwirakwiza mu bo bayobora.

Abaturage bo muri Komini ya Mabayi bavuganye na kimwe mu bitangazamakuru cy’i Burundi, bavuze ko ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu masaa mbiri z’ijoro, babonye imodoka y’umuyobozi wa CNDD-FDD ku rwego rw’intara ku kibuga cyo muri kariya gace, wari wazaniye imbunda abayobozi n’Imbonerakure ku rwego rwa Komini.

Umwe mu Mbonerakure wo muri Komini yavuze ko muri Komini Mabayi bahawe imbunda 10 bagahabwa n’amabwiriza y’ibyo zigomba gukoreshwa n’uwari uhagarariye CNDD-FDD. Amabwiriza yatanzwe avuga ko:

Izi mbunda zizifashishwa mu kwirinda imitwe yitwaje intwaro iri hano mu gihugu cyacu, mu gihe cy’ibitero.

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira ngo imbunda zatanzwe mu makomini ya Buganda, Rugombo na Murwi, uwari uhagarariye CNDD-FDD na bwo amabwiriza yo kuzikoresha. Yagize ati:

Twasabwe kudahohotera abaturage twifashishije izi ntwaro. Itegeko ni uko zigomba gukoreshwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo gufasha Polisi.

Abaturage bo mu Cibitoke bavuga ko batizera amagambo y’Imbonerakure, bakavuga ko izi mbunda zatanzwe mu rwego rwo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubica mu gihe ari ngombwa.

Umunyamabanga wa mbere w’Ishyaka CNDD-FDD muri Cibitoke, Albert Nsekambabaye, yabwiye SOS Media Burundi ko ibyo abaturage bavuga atari ukuri, yunganirwa na Guverineri w’iyi Ntara, Carême Bizoza wavuze ko iby’izi mbunda ari “ibinyoma bigamije guca igikuba mu baturage.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa