skol
fortebet

Afurika y’ Epfo: Abacuruzi bambuye Perezida Zuma agaciro ahabwa no kuba ari Perezida

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Kongere ihurirwamo n’ abacuruzi bo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo(Cosatu) yanzuye ko ko Perezida w’ icyo gihugu Jacob Zuma atazongera kuyihagaragara imbere ngo ageze ijambo ku bacuruzi nk’ umukuru w’ igihugu.
Uyu mwanzuro iyi kongere yawutangaje kuri uyu wa Kabili tariki 23 Gicurasi 2017, ivuga ko wafatiwe mu nama ya kongere.
Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru The East African Umunyamabanga mukuru wa COSATU, Bheki Ntshalintshali yavuze ko uyu mwanzuro uzashyikirizwa ishyaka ANC riri ku butegetsi n’ (...)

Sponsored Ad

Kongere ihurirwamo n’ abacuruzi bo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo(Cosatu) yanzuye ko ko Perezida w’ icyo gihugu Jacob Zuma atazongera kuyihagaragara imbere ngo ageze ijambo ku bacuruzi nk’ umukuru w’ igihugu.

Uyu mwanzuro iyi kongere yawutangaje kuri uyu wa Kabili tariki 23 Gicurasi 2017, ivuga ko wafatiwe mu nama ya kongere.

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru The East African Umunyamabanga mukuru wa COSATU, Bheki Ntshalintshali yavuze ko uyu mwanzuro uzashyikirizwa ishyaka ANC riri ku butegetsi n’ abandi bose ureba.

Yongeyeho ati “Twemeranyije n’ abakozi ko kwemerera Perezida Zuma kuvuga ijambo ku munsi w’ abakozi bitari mu bushake bwacu kuko twe ntabwo tukimugirira icyizere nta n’ ubwo dushyigikiye ubutegetsi bwe”

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Gicurasi, ku munsi w’ umurimo wizihizwa tariki ya Mbere Gicurasi, Perezida Zuma yaramwajijwe bituma ahagarika ijambo yagezaga ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’ umurimo.

Perezida wa COSATU ntabwo yigeze yitandukanya n’ abakozi bamwajije Perezida Zuma ku munsi w’ umurimo kabone nubwo ari muri komite nshingwabikorwa y’ ishyaka ANC.

Perezida Zuma yamwarijwe mu ruhame nyama hari abantu batatu bo muri COSATU bari basabye ko akurwa ku rutonde rw’ abari bugeze imbwirwaruhamwe ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’ umurimo ntibikorwe.

Umuryango uhuza abarimu bo muri Afurika y’ Epfo (SADTU), umuryango uhuza abakozi bo mu rwego rw’ ubuzima muri icyo gihugu (NEHAWU) n’ umuryango uhuza abakora mu by’ itumanaho (CWU) nabo bari bandikiye COSATU basaba ko Perezida Zuma atatumirwa mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ umurimo.

Ibitekerezo

  • Rwose mujye mutohoza inkuru mwandika.COSATU ni umuryango uhagarariye abakozi muri SA kuva kera si abacuruzi cg umuryango wabacuruzi.Ubundi yari isanzwe ifitanye ubufatanye na ANC na ACCP bita triparite alliance mukuyobora igihugu no mumatora.

    kumwazwa buri gihe ngaho munteko ngaho abana babakobwa ese buriya we yumva ari prezida cyakoza nabugundire kuko navaho ibye bazaba nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa