skol
fortebet

Amerika irashinja Ubushinwa n’Uburusiya kubohera Afurika mu madeni

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kureka ibikorwa by’Ubushinwa n’Uburusiya bigenda biriyongera muri uwo mugabane.

Sponsored Ad

Umujyanama wa US mu by’ umutekano John Bolton byitwara nk’ ibishaka gukenesha Afurika biyiheza mu madeni adashira.

Amerika ivuga ko umugambi wayo mushya kuri Afurika ari ugukorana ubucuruzi no gufasha Afurika kurwanya iterabwoba, aho gukomeza gutanga inkunga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bidatanga umusaruro.

John Bolton ashinja Ubushinwa guha Afurika ubuhendabana bagasinyana amasezerano adasobanutse ariko bufite umugambi wo guheza Afurika mu madeni.

Yakomeje avuga ko Uburusiya bwo bushaka kwigarurira Afurika bwitaje politiki n’ ubucuruzi. Ngo Uburusiya buri guha ibihugu bya Afurika intwaro, ingufu (energy), no kwizeza abakuru b’ ibihugu kubafasha gutsinda amatora kugira ngo bubone uko butunda umutungo kamere w’ Afurika.


John Bolton

Ibi Bolton abitangaje mu gihe inzobere mu by’ ubukungu ziherutse kuburira uyu mugabane ko amadeni ibihugu byawo bifata azabiheza mu bukene mu myaka iri imbere.

Ni mu gihe kandi Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli aherutse gushimagiza uko Ubushinwa butanga inkunga kuko ngo butivanga muri politiki y’ ibihugu bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa