skol
fortebet

Amerika na Koreya zombi bagiye kuganirira muri Finilande

Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018

Sponsored Ad

Intumwa za Korea ya Ruguru, iza Korea Yepfo n’ iza Leta zunze Ubumwe z’ Amerika mu minsiiri imbere bazagirana ibiganiro bizabera mu gihugu cya Finlande.
Bikekwa ko bazaganira ku bijyanye n’inama hagati ya Perezida Donald Trump n’abayobozi ba Korea ya Ruguru, Kim Jong-un.
Amakuru yerekeye iyo nama ya Finlande yatangiye kumenyekana ubwo umutegetsi ukomeye wa Korea ya Ruguru yari agaragaye i Beijing mu Bushinwa yurira indege igiye Helsinki.
BBC yatangaje ko biteganyijwe ko uwo muyobozi wo muri (...)

Sponsored Ad

Intumwa za Korea ya Ruguru, iza Korea Yepfo n’ iza Leta zunze Ubumwe z’ Amerika mu minsiiri imbere bazagirana ibiganiro bizabera mu gihugu cya Finlande.

Bikekwa ko bazaganira ku bijyanye n’inama hagati ya Perezida Donald Trump n’abayobozi ba Korea ya Ruguru, Kim Jong-un.

Amakuru yerekeye iyo nama ya Finlande yatangiye kumenyekana ubwo umutegetsi ukomeye wa Korea ya Ruguru yari agaragaye i Beijing mu Bushinwa yurira indege igiye Helsinki.

BBC yatangaje ko biteganyijwe ko uwo muyobozi wo muri Koreya ya Ruguru agiye guhura n’abakozi bari baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ abahanga ba Korea Yepfo mu by’umutekano.

Ibi bibaye nyuma y’ iminsi mike Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald n’ uwa Koreya ya Ruguru Kim Jon Un bemeranyije guhura bakaganira ku kibazo cy’ ikorwa ry’ibitwaro kirimbuzi. Biteganyijwe ko aba baperezida bazahura muri Gicurasi 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa