skol
fortebet

‘Amerika ntabwo izafatanya n’ Uburusiya mu bya gisirikare’ Mattis

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ingabo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika James Mattis yatangaje ko igihugu cye kitazafatanya n’ igihugu cy’ u Burusiya mu bya girikare.
Ibi Mattis yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017.
Mattis yavuze ko iyo arebye uburyo umubano w’ ibihugu byombi uhagaze muri iki gihe abona bitashoboka ko ibihugu byombi bigirana ubufatanye mu bya gisirikare. Gusa avuga ko abakuru b’ ibihugu byombi bazakomeza gushakira hamwe umuti w’ ibibazo (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ingabo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika James Mattis yatangaje ko igihugu cye kitazafatanya n’ igihugu cy’ u Burusiya mu bya girikare.

Ibi Mattis yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017.

Mattis yavuze ko iyo arebye uburyo umubano w’ ibihugu byombi uhagaze muri iki gihe abona bitashoboka ko ibihugu byombi bigirana ubufatanye mu bya gisirikare. Gusa avuga ko abakuru b’ ibihugu byombi bazakomeza gushakira hamwe umuti w’ ibibazo bivugwa hagati y’ ibi bihugu.

Yabitangarije mu nama yahuje ibihugu byo mu majyaruguru y’ inyanja ya Atlantika byashize umukono ku masezerano yo gutabana(OTAN). Iyi nama yabereye I Buruxelles mu gihugu cy’ u Bubiligi.

Mattis avuga ko kugira ngo Leta zunze ubumwe z’ Amerika zemere gufatanya mu bya gisirikare n’ igihugu cy’ u Burusiya bisaba ko u Burusiya bubanza bukubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Mattis yatangaje ibi mu gihe Minisitiri w’ ingabo w’ u Burusiya Sergei Shougu aherutse kuvuga ko u Burusiya bwiteguye kongera gukorana na Minisiteri y’ ingabo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Minisitiri Mattis yavuze ko ibihugu bigize OTAN nibikomeza kugenda biguruntege mu gutanga imisanzu yo gufasha uyu muryango Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika nayo izagabanya umusanzu yawutangagamo.

Umuryango wa OTAN washinzwe tariki 4 Mata 1949, ugizwe n’ ibihugu 28, birimo n’ u Bubiligi arinaho hari icyicaro gikuru cyaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa