skol
fortebet

Amerika yagarutse kandi yiteguye kuyobora isi-Joe Biden

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

Joe Biden watorewe kuba Perezida w’Amerika yatangaje abategetsi batandatu bazakorana bya hafi, mu gihe arimo kwitegura kurahizwa.

Sponsored Ad

Yagize ati: "Amerika iragarutse" kandi "yiteguye kuyobora isi, atari ukuyihunga".

Naramuka yemejwe, Avril Haines azaba abaye umugore wa mbere ushinzwe kuyobora ubutasi bw’Amerika, naho Alejandro Mayorkas abe umulatino wa mbere ushinzwe ibiro by’umutekano w’igihugu by’Amerika.

Donald Trump yemeye ko ibijyanye no guhererekanya ubutegetsi bigomba gutangira ndetse na Bwana Biden ubu azajya agezwaho amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru.

Ariko, Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe amatora, agasubiramo ibyo avuga nta gihamya atanga ko amatora yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi "yabayemo uburiganya".

Usibye guhabwa buri munsi amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru - ku bishobora gushyira mu kaga Amerika byo mu mahanga ndetse n’ibindi birimo kuba - Bwana Biden ubu ashobora guhura n’abategetsi bakomeye muri leta.

Ashobora kandi no guhabwa za miliyoni z’amadolari zo kwifashisha mu gihe yitegura kurahizwa nka Perezida wa 46 w’Amerika ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.

Ejo ku wa kabiri, Guverineri Tom Wolf wa leta ya Pennsylvania yavuze ko yemeje intsinzi ya Bwana Biden muri iyo leta ubusanzwe iba idafite uruhande ruzwi itora (swing state). Leta ya Michigan nayo ku wa mbere yemeje intsinzi ye mu matora.

Biden yavuze iki nyirizina?

Ari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, uyu perezida watowe yavuze ko hacyenewe kongera kubakwa amahuriro (alliances) n’ibihugu by’amahanga, ndetse no guhangana na coronavirus n’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko abategetsi b’ibihugu by’amahanga "bategereje n’amashyushyu kubona Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zongera gushimangira inshingano zizwiho mu mateka zo kuba umuyobozi w’isi..."

Aganira na televiziyo NBC, yagize ati: "Uyu perezida, Perezida Trump, yahinduye ibintu. Byahindutse Amerika mbere na mbere, Amerika ya nyamwigendaho. Dusigaye twisanga aho amahuriro yacu arimo gusenyuka".

Uyu wahoze ari visi perezida ku butegetsi bwa Perezida Barack Obama, yavuze ko ubutegetsi bwe butagiye kuba nkaho ari "manda ya gatatu ya Obama" - cyangwa ubwa Obama bugikomeje - kubera ko "ubu duhanganye n’isi itandukanye cyane no ku butegetsi bwa Obama na Biden".

Ni bande yahisemo?

Ejo ku wa kabiri, Bwana Biden yatangaje abategetsi batandatu b’ingenzi:

Antony Blinken, umunyamabanga wa leta y’Amerika. Bwana Blinken yavuze ko vuba aha Amerika "mu kwicisha bugufi no kwigirira icyizere bingana" izasubizaho umubano n’ibindi bihugu;

John Kerry, intumwa ishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ni umwe mu bantu b’ingenzi bagejeje ku masezerano yiswe ay’i Paris yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Perezida Trump yikuyemo. Bwana Kerry yavuze ko isi igomba "kwishyira hamwe igasoza amakuba atewe n’imihindagurikire y’ikirere";

Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika. Bwana Biden yagize ati: "Nahisemo umunyamwuga… uharanira bikomeye kuvugisha ukuri".

Alejandro Mayorkas, umunyamabanga w’ibiro by’umutekano mu gihugu. Bwana Mayorkas yavuze ko ibi biro bifite "inshingano yubashywe, [yo] gufasha gutuma dukomeza kugira umutekano ndetse no guteza imbere amateka yacu ateye ishema yo kuba igihugu gitanga ikaze";

Jake Sullivan, umujyanama mu biro bya White House ushinze umutekano w’igihugu. Bwana Sullivan yashimagije Bwana Biden, avuga ko uyu ugiye kuba umukoresha we yamwigishije byinshi bijyanye n’ubutegetsi, ariko nanone "mu buryo bw’ingenzi cyane, [amwigisha] ibijyanye na kamere muntu";

Linda Thomas-Greenfield, ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye (ONU/UN). Yavuze ko aje gukora "dipolomasi iryoshye" no "kuvugurura umubano n’inshuti zacu".

Hari umwe uteganyijwe ariko utaratangazwa, uwo akaba ari Janet Yellen wahoze ari umukuru wa banki nkuru y’Amerika, ushobora kugirwa umunyamabanga w’ibiro by’imari by’Amerika.

Benshi mu bo yahisemo, uretse Bwana Kerry na Bwana Sullivan, bazacyenera kwemezwa na sena. Kwanga uwatoranyijwe bibaho gacye cyane. Uheruka kwangwa na sena hari mu mwaka wa 1989, gusa hagiye habaho bamwe batoranyijwe bagiye banga inshingano bahawe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa