skol
fortebet

Angela Merkel yaguye hasi mu ruhame arangije asetsa cyane abari bitabiriye inama yarimo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ubudage [Chancellor],Angela Merkel yituye hasi ari mu ruhame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku bari bitabiriye inama y’ubucuruzi mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Berlin,arangije avuga ko ubutaha azajya yitabaza ingazi ze.

Sponsored Ad

Merkel uheruka kugira ikibazo cy’ubuzima bigatuma atabasha guhaguruka ngo yubahirize indirimbo yubahiriza igihugu,yongeye kwiubita hasi ubwo yari agiye kugeza ijambo ku bitabiriye inama y’ubucuruzi mu mujyi wa Berlin mu ijoro ryakeye.

Uyu muyobozi w’imyaka 65 yagowe no kurira ngo agere hejuru aho yagombaga gutangira iri jambo yari yateguye aza kugwa hasi gusa nta kibazo yagize.

Akimara kugera imbere y’abantu yavuze ati “Sinari nabonye ingazi neza,ubutaha nzitwaza izanjye."

Uyu mugore umaze igihe kinini ayobora Ubudage yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2021.Merkel yagaragaye inshuro 3 atitira mu ruhame bitera benshi ubwoba ko ubuzima bwe bumeze nabi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa