skol
fortebet

Bamwe mu bakuru b’ ibihugu muri EAC basabye u Burayi gukuraho ibihano bwafatiye u Burundi

Yanditswe: Sunday 21, May 2017

Sponsored Ad

Bamwe bakuru b’ ibihugu bigize Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’ Iburasirazuba basabye ko u Burayi bukuraho ibihano byafatiye u Burundi kugira ngo EAC ibone uko ikorana ubushabitsi n’ u Burayi.
Ubu busabe bwa perezida Museveni na John Magufuli bwatangiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo n’u Burundi, Kenya, u Rwanda na Sudani y’Epfo.
“Iki ni ikibazo cyacu. Ntabwo dushaka ko Ubumwe bw’u Burayi bufatira imyanzuro igihugu cy’ikinyamuryango (...)

Sponsored Ad

Bamwe bakuru b’ ibihugu bigize Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’ Iburasirazuba basabye ko u Burayi bukuraho ibihano byafatiye u Burundi kugira ngo EAC ibone uko ikorana ubushabitsi n’ u Burayi.

Ubu busabe bwa perezida Museveni na John Magufuli bwatangiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo n’u Burundi, Kenya, u Rwanda na Sudani y’Epfo.

“Iki ni ikibazo cyacu. Ntabwo dushaka ko Ubumwe bw’u Burayi bufatira imyanzuro igihugu cy’ikinyamuryango tutabiganiriyeho”, ibi bikaba byaratangajwe na perezida Museveni ari nawe kuri ubu uyoboye EAC ndetse akaba ari nawe muhuza mukuru mu bibazo bya politiki by’u Burundi bimaze imyaka 2.

Naho perezida John Pombe Magufuli we yavuze ko u Burayi bukwiye kwita ku bibazo byabwo.

Yagize ati: “Bari gufatira ibihano u Burundi mu gihe nabo bahanganye n’ibibazo iwabo nka Brexit (Gusohoka kw’u bwongereza muri E.U.)”

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Tanzania no muri EAC, Roeland van de Geer, we yahise yamagana ubu busabe ashimangira ko ibihano u Burundi bwafatiwe bizagumaho mu gihe cyose nta mpinduka zibaye.

Ibi bibazo byo mu Burundi bikaba byaratangiye muri Mata 2015 ubwo perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu abatavuga rumwe nawe bavuze ko inyuranyije n’itegeko nshinga.

Amakimbirane yahise akurikira nyuma yo gushaka guhirika Nkurunziza ku butegetsi yatumye Abarundi basaga 400,000 , kugeza ubu, bahunga igihugu bahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Ibitekerezo

  • Abayobozi ba EAC muherahe musababira uburundi gukurirwa ho ibihano nakanyafu yakubiswe icebugufi muzi abantu bahunze igihugu ubuzima baba yemo abishwe nareta ko ishobora kwikura muli isita Africa ko muvuga ititwara neza nyamara muyikurura mumugozi itabishaka mureke uburundi bwisabire imbabazi nimwe mutuma igira umutwe munini amasezerano ya ARUSHA ya yubahirije se? Mwitonde ntimuzi nkuruziza

    Aba baperezida bateye agahinda gusa. Mbega gusaza nabi weeee! Ngo mbere yo gufatira u Burundi ibihano bari kubanza kugisha inama Museveni na bagenzi be? Utigiriye inama ayigira bandi? Museveni azabanze yigire inama arekure ubutegetsi arashaje bihagije. Ruswa iragatsindwa koko, itwara ubwenge burundu, uwayifashe ntiyongera gutekereza. Abaturage turagowe ndabona aba perezida bacu bagiye kujya baducuruza baduhanahanaho ingwate. Perezida akica abaturage be, bagenzi be bati : Guma guma
    Afurika warakubititse

    Shame on M7! Crimes against humanity committed in Burundi by NKURUNZIZA and his militias, are not even 3 years old, I’d like to see the current ROgue regime in Burundi get prosecuted like HISSEN HABRE’s. We look forward..., it’s matter of time!

    EAC yashishoje neza ndetse yitandukanyije kuburyo bugaragara nu Rwanda ishyigikira Nkurunziza.CNARED na Louis Michel reka tuzarebe noneho iyindi mitwe bazateka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa