skol
fortebet

Ban Ki- Moon yitandukanyije na Perezida wa Koreya y’ Epfo

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Ban Ki- Moon yitandukanyije na Perzida w’ igihugu cye ‘Koreya y’ Epfo’ Park Geun-hye amunenga kuba yaratumye iki gihugu gitakarizwa icyizere.
Ki- Moon asanga imvururu zishingiye kuri ruswa yagizwemo uruhare na Park Geun-hye ndetse n’ inshuti ye Choi Soon-sil arizo mvururu za politiki zikomeye iki gihugu gihuye nazo kuva cyava mu ntambara.
Yagize ati “ Ndatekereza ko mu myaka 70 maze ndi umuturage wa Koreya y ‘ Epfo, sinigeze mbona imvururu za (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye Ban Ki- Moon yitandukanyije na Perzida w’ igihugu cye ‘Koreya y’ Epfo’ Park Geun-hye amunenga kuba yaratumye iki gihugu gitakarizwa icyizere.

Ki- Moon asanga imvururu zishingiye kuri ruswa yagizwemo uruhare na Park Geun-hye ndetse n’ inshuti ye Choi Soon-sil arizo mvururu za politiki zikomeye iki gihugu gihuye nazo kuva cyava mu ntambara.

Yagize ati “ Ndatekereza ko mu myaka 70 maze ndi umuturage wa Koreya y ‘ Epfo, sinigeze mbona imvururu za politiki nk’ izi uretse intambara ya Koreya”

Ibi Ban Ki Moon yabitangarije I New York tariki 17 Uku kwezi mu kiganiro cy’ akanama ka Loni gashinzwe ububanyi n’ amahanga.

Yakomeje agira ati “ Abaturage bababajwe bikomeye ko kutagira ubuyobozi bwiza namba. Bagiriye icyizere ubuyobozi bw’ igihugu burangije burabagambanira”

Mu gihe biteganyijwe ko manda ya Ki- Moon ku mwanya w’ Umunyamabanga mukuru wa Loni irangirana n’ uyu mwaka 2016, biravugwa ko yaba aziyamamariza gusimbura Perezida Park Geun-hye wamaze gukurwaho icyizere n’ Inteko Ishingamategeko ya Koreya y’ Epfo.

Ki Moon afite icyizere ko ibibazo Korea y’ Epfo irimo bizarangira kandi bigasigira isomo rikomeye iki gihugu muri politiki, ubukungu, ndetse imibanire.

Source: The Korea Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa