skol
fortebet

Col. Besigye na Bobi Wine bemeranyije gufatanya kugira ngo barwanye Perezida Museveni

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihe Yoweri Kaguta Museveni wayoboye Uganda kuva muri 1986 akomeje kwerekana ko ntawamuhangara, Col Kizza Besigye wageregeje guhangana nawe yiyemeje gufatanya na Robert Kyagulanyi(Bob Wine) kugira ngo arebe ko yagera ku butegetsi.

Sponsored Ad

Kugeza magingo aya, Col. Dr Kizza Besigye uyoboye abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize umukono ku masezerano y’ imikoranire na Robert Kyagulanyi(Bob Wine) mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 15 Kamena 2020.

Ibi byaje gushoboka nyuma y’ ibianiro byari bimaze igihe bihuza Kizza Besigye uhagarariye urugaga rw’ amashyaka ya politike arwanya Leta , People’s Governement ndetse na Robert Kyagulanyi(Bob Wine) uyoboye People Power Movent.

Inkuru dukesha Chimpreports ishimangira ko aba banyapolitiki bombi biyemeje ku ikubiro guhuza intego yo kurushaho gushyira hamwe imbaraga bafite mu rwego rwo guharanira kuvanaho Leta ya Museveni no kuyobora Uganda biciye mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka w’ i 2021.

Ibitekerezo

  • Byaba byiza baretse Politike.Nubwo ikiza abantu bamwe,politike iteza ibibazo abayijyamo benshi.
    Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne).Buri hafi kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa