skol
fortebet

Biravugwa: Umugore wa Perezida Nkurunziza amaze iminsi asenga wenyine kugira ngo Imana imuhishurire izina ry’ukwiriye kuyobora u Burundi

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukandida uzahagarararira ishyaka rya CNDD FDD aramenyekana uyu munsi mu nama idasanzwe y’abarwanashyaka ariko amakuru aturuka I Burundi aravuga ko aratangazwa n’umugore wa perezida Nkurunziza.

Sponsored Ad

Kugeza ubu nta muntu n’umwe uramenya uza gutorwa n’iri shyaka ngo azasimbure Petero Nkurunziza ku butegetsi amazeho imyaka 15 gusa hamaze iminsi havugwa amazina menshi.

Amakuru aturuka I Burundi avuga ko umufasha wa Nkurunziza witwa Denise Nkurunziza ariwe wenyine uzi ugomba gutorwa kuko ngo na Nkurunziza ntaramenya neza madamu we aza kuvuga.

Mu masengesho yari amaze iminsi ahuza abanyamadini batandukanye yateguwe na CNDD FDD,Denise Nkurunziza ntiyigeze ayabonekamo kuko we guhera icyo gihe amasengesho atangira yari wenyine mu cyumba arimo asenga kugira ngo Imana imwereke umu candidat uzasimbura Petero Nkurunziza.

Biravugwa ko uyu munsi, Denise Nkurunziza aratanga izina rimwe yeretswe maze abarwanashyaka ba CNDD FDD baze kuryemeza biciye kuri Petero Nkurunziza.

Birashoboka ko abantu bavuzwe bose nta numwe uza kuvamwo.Abafite amahirwe menshi n’abasanzwe basengera mu rusengero Urutare, Denise Nkurunziza abereye umushumba.

Kugeza ubu , Abahabwa amahirwe ku mwanya wa mbere muri CNDD FDD umutima nturi hamwe kuko babona nubwo bashyigikiwe ariko Imana ya Denise Nkurunziza nitabahitamo baratsindwa.

Muri iyi nama, nta muntu n’umwe winjirana imbunda niyo yaba ari umusirikare, teefone, ikaramu cyangwa urupapuro.Buri ntara zose zaserukiwe n’abarwanashyaka b’ukuri bari hagati ya 40 na 50.

Ibitekerezo

  • Uyu mudamu se arashaka kutubeshya yuko atazi ko umugabo we yafashe ubutegetsi abanje gufata imbunda akarwana,bigatuma yica abantu benshi?Ntabwo Imana yumva amasengesho yose.Ntitugakinishe imana.Ushatse wese arasenga,nyamara abenshi basenga bakora ibyo Imana itubuza.Urugero,muli politike haberamo ibintu byinshi bibi:Amatiku,amanyanga,ubwicanyi,uburiganya,inzangano,etc...Urugero,umugabo w’uyu mugore (presida Nkurunziza),hamwe n’uwatowe ngo azamusimbure,nibo bakuriye Imbonerakure z’ishyaka CNDD zamaze abantu zibica.Yaba uyu mugore cyangwa Nkurunziza,nubwo basenga cyane,ntabwo Imana ishobora kubumva,kubera ko ibyo bakora atari byiza mu maso y’Imana.Ushaka ko Imana imwumva,abanza kuba umukristu nyawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa