skol
fortebet

Bobi Wine ari gushinjwa gucura umugambi wo kwishimutisha

Yanditswe: Thursday 14, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko uru rwego rufite aya makuru yizewe, yemeza ko umukandida Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) afite umugambi wo kwishimutisha.

Sponsored Ad

Enanga yavuze ko nyuma y’amatora ari kuba, Bobi Wine ari gutegura kuzajya kwihisha kuri imwe muri Ambasade, ati: “Hanyuma yifashishije imbuga za NUP, azavuga ko yashimuswe n’abakozi ba Leta.”

Uyu mupolisi yavuze ko ibi biri mu manyanga Bobi Wine aba ashaka gukoresha, kugira ngo ateze akavuyo nk’ako yateje mu Gushyingo 2020, ubwo yatabwaga muri yombi azira gukoranya abantu benshi mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Umuvugizi w’ishyaka NUP (National Unity Platform) Bobi Wine abareye umukandida, Joel Ssenyonyi ubwo yavuganaga na Daily Monitor, yagaragaje ibyo Enanga avuga bidafite ishingiro.

Ssenyonyi yagize ati: “Icyo nabivugaho ni uko Abagande barekera guseka Enanga mu gihe avuze ibintu nka biriya. Uriya mugabo akeneye ubufasha, akeneye kujyanwa ku bitaro, agasuzumwa kugira ngo harebwe niba mu mutwe we ameze neza. Mu by’ukuri akeneye ubutabazi bwihuse.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa