skol
fortebet

Burundi: Abakuriye amashyaka yemewe mu gihugu basinyiye ko bazemera ibizava mu matora ya 2020

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2019

Sponsored Ad

Abanyepolitike bo mu mashyaka atandukanye yo mu Burundi baraye bashyize umukono ku masezerano avuga ko bose biyemeje kuzemera ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2020.

Sponsored Ad

Aba banyapolitiki batandukanye bari bahagarariye amashyaka bahuriye mu ntara ya Kayanza bemeza ko nta kabuza bazakira ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2020.

Aya matora yitezwemo impinduka zitandukanye cyane ko Perezida Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi yatangaje ko atazongera kwiyamamaza.

Kuwa 21 Ukuboza ubwo yari mu Ntara ya Gitega,mu munsi mukuru wari wateguwe n’ inzego z’umutekano, Perezida Nkurunziza umaze manda eshatu ku butegetsi yavuze ko atazongera kwiyamamaza.

Abahagarariye amashyaka mu Burundi benshi bategereje ko Nkurunziza atangaza umukandida azashyigikira mu ishyaka rye rya CNDD FDD rivugwamo umwiryane uterwa n’uko bananiwe kumvikana ku mukandida uzabahagararira.

Abahagarariye amashyaka mu Burundi bose,bashyize umukono kuri aya masezerano yemeza ko nta mvururu bazateza nibaramuka batsinzwe amatora.


Abanyapolitike batandukanye basinye

Ibitekerezo

  • Ibi nibintu byiza cyane nyuma yamatora uzaza avuga ubusa bazamushyire mabuso.Kandi utarasinye ano masezerano ubwo ntazaze gusakuriza abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa