skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zagabweho igitero zimwe ziricwa izindi zirashimutwa

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryakeye ahitwa Kiganza muri zone ya Maramvya muri Komini Burambi ho mu ntara ya Rumonge iherereye mu Burengerazuba bw’u Burundi, imboberakure enye zishwe izindi ebyiri zirashimutwa, ubwo zagabwagaho igitero.

Sponsored Ad

Ni igitero cyagabwe kuri ruriya rubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ubwo rwari ku irondo, bivugwa ko abakigabye bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Burundi, gusa ntiharamenyekana niba abakigabye ari abapolisi koko.

Uretse abishwe n’abashimuswe, hari n’izindi Mbonerakure eshatu zakomerekeye muri icyo gitero.

Ntacyo inzego zishinzwe umutekano mu Burundi ziratangaza kuri icyo gitero, kimwe n’ibindi bikunze kugabwa muri iriya ntara ya Rumonge ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu bindi bice by’igihugu.

Muri iyi minsi u Burundi bwugarijwe n’ibitero by’abitwaje intwaro, gusa ntiharamenyekana neza abakomeje kubigaba n’icyo bagamije.

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi uherutse kwigamba igitero cyaguyemo abantu batandatu muri Komini Matongo iherereye mu ntara ya Kayanza, gusa nyuma yacyo hagiye haba ibindi bitero bitagize ababyigamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa