skol
fortebet

Burundi: Ndayishimiye Evariste yahishuye uko perezida Nkurunziza yamusezeyeho bwa nyuma

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

Perezida watowe w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yaraye avuze ko Perezida Pierre Nkurunziza wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwa gatandatu yabonye umwanya uhagije wo kumutegura no kumusezeraho.
Aya ni yo magambo ya mbere Bwana Ndayishimiye avugiye mu ruhame kuva Bwana Nkurunziza yapfa azize "guhagarara k’umutima", nkuko leta y’u Burundi yabitangaje.
Mu ijambo yagiye agaruka ku ngero zo muri Bibiliya, Bwana Ndayishimiye yavuze ko bisa nkaho Imana yari yaramaze kubitegura.
Hari mu (...)

Sponsored Ad

Perezida watowe w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yaraye avuze ko Perezida Pierre Nkurunziza wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwa gatandatu yabonye umwanya uhagije wo kumutegura no kumusezeraho.

Aya ni yo magambo ya mbere Bwana Ndayishimiye avugiye mu ruhame kuva Bwana Nkurunziza yapfa azize "guhagarara k’umutima", nkuko leta y’u Burundi yabitangaje.

Mu ijambo yagiye agaruka ku ngero zo muri Bibiliya, Bwana Ndayishimiye yavuze ko bisa nkaho Imana yari yaramaze kubitegura.

Hari mu gikorwa cyabaye ejo ku wa gatandatu cyo kwandika mu gitabo mu kwihanganisha umuryango wa Bwana Nkurunziza n’igihugu.

Yagize ati: "Biboneka neza uno munsi ko Imana yavuze iti ’wowe uzafata uru rugendo ukore ibi, ukore na biriya, na biriya, hanyuma ubirangije, wowe uzahita utaha, uzasiga kandi n’usigara abikora’".

"Aha ntitwakwirirwa dushidikanya, jye ndashobora kwemeza ko byose ibyabaye ni umugambi w’Imana. Yarabiteguye yo ubwayo, iravuga iti, ’urugendo rurarangiye..."

’Ingufu zari zindimo nizibajyemo na bo’

Bwana Ndayishimiye yavuze ko azakomereza aho Bwana Nkurunziza yari agejeje.

Yasabye Abarundi kwirinda abatuma bacikamo ibice muri ibi bihe igihugu kirimo.

"... Abari bari i Gitega barabizi. I Gitega urebye navuga ko ari wo munsi yadusezeye, nta muntu wabishidikanyaho. Amagambo [Nkurunziza] yavuze nimwongere muyatekerezeho, kugeza ubwo anavuga ati ’ubu turabimitse’.

"Ni ukuvuga yari arangije kuvuga ati ’jye ndarangije’. Niba mwibuka hari akajambo yavuze ngo ’mambo kwisha’ [ibintu birarangiye]..."

"Nanjye ubwanjye yabonye umwanya wo kunsezera jyenyine".

"Twe yaradusezeye n’umuryango. Araduhamagara ati ’nimuze mbahe umugisha’. Turajyana n’umugore wanjye, turajyana, aduha umugisha...Aravuga ati - turimo dusenga, asaba Imana - ’Ingufu zari zindimo nizibajyemo na bo. Izari mu muryango wacu nizibajyemo".

Bwana Ndayishimiye avuga ko yabonye n’umwanya wo kuvugana na Bwana Nkurunziza ku kuburyo bwo kuyobora igihugu ku ho cyari kigeze.

Yagize ati: "Nta kintu navuga ngo mfite icyo nari nsigaje kumubaza. Byose mbifite mu nyandiko [notes] kuko ibyo nari kumubaza byose nabonye akanya, twagiranye ibiganiro byinshi cyane...".

"N’ijambo ry’Imana yampayeho impamba yaravuze ngo uzakomeze ugendera kuri iri.

"Wagira ngo nyine ntituzongera guhura igihe tuzaba dutangiye ubundi butegetsi. Murabyumva mfite ibyo ngenderaho, ibyo yambwiraga ati ’ahangoye hari aha, twahakosora gutya’".

Bwana Ndayishimiye yasabye Abarundi bose gukomeza umurage wa Bwana Nkurunziza wo gukundana bakumva ko ari abavandimwe ndetse bagakunda igihugu.

Ni iki kindi kiri kuba mu Burundi?

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Bwana Nkurunziza.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko "imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro".

Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

Ku wa gatanu, urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga rwategetse ko Bwana Ndayishimiye agomba kurahizwa vuba nka Perezida mushya watowe, ko nta nzibacyuho igomba kubaho.


Nkurunziza ngo yabonye umwanya wo gusezera ku gihugu cyose

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo,kimwe n’uwo agiye gusimbura,usanga biyita abarokore.Ntabwo Politike ishobora kujyana n’uburokore.Urugero,Imbonerakure zirirwa zica abantu mu Burundi,nibo bazikuriye.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne).Buri hafi kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa