skol
fortebet

Burundi: Umunsi Nkurunziza yatabarukiyeho wagizwe umunsi mukuru mu gihugu

Yanditswe: Saturday 28, Nov 2020

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi yatangaje ko tariki ya 08 Kamena nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ari perezida w’iki gihugu yapfuyeho igomba kujya yizihizwaho umunsi mukuru wo gukunda igihugu.

Sponsored Ad

Umusi Mukuru wo Gukunda no kuzirikana Igihugu mu Burundi ugiye kuzajya wizihizwa kuwa 08 Kamena buri mwaka. Iyo niyo tariki uwahoze ayoboye UBurundi Petero Nkurunziza yatabarutseho

Petero Nkurunziza yatabarutse amaze guhabwa ishimwe n’Igihugu nk’uwaharaniye amahoro no gukunda igihugu [Imboneza y’amahoro no gukunda Igihugu].Umusi Mukuru wo gukunda no kuzirikana igihugu ukaba ugiye kumwitirira.

Kuwa 09 Kamena 2020 nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, azize umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, ryavuze ko Nkurunziza yapfuye mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubwo umutima we wahagararaga.

Itangazo ryagiraga riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.

Icyo gihe Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi ndetse ibendera ry’igihugu rikazururutswa kugeza hagati.

Amateka ya Perezida Nkurunziza

Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.

Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.

Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.

Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).

Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.

Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.

Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.

Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.

Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.

Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.

Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye.Yasize umugore we Denise Bucumi n’abana batanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa