skol
fortebet

Cote d’Ivoire: Abakandida bigenga mu matora y’abadepite batunguranye

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Mwenedata Gilbert, wigeze kuba ahatanira umwanya mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda mu matora y’abadepite aheruka, iki gihe yaratsinzwe, avuga ko atunguwe akanababazwa n’amajwi yagize/ Foto: Internet
Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Koti d’Ivoire yemeje ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kluri uyu wa kabili aho yatangaje ko ihuriro ry’amashyaka ashingiye ku mahame n’amatwara ya Houphout Boingy( RDR rya Allasane Ouatara na PDCI rya Henri Konan Bedie) batsindiye imyanya 167 kuri 254 yatorewe (...)

Sponsored Ad

Mwenedata Gilbert, wigeze kuba ahatanira umwanya mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda mu matora y’abadepite aheruka, iki gihe yaratsinzwe, avuga ko atunguwe akanababazwa n’amajwi yagize/ Foto: Internet

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Koti d’Ivoire yemeje ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kluri uyu wa kabili aho yatangaje ko ihuriro ry’amashyaka ashingiye ku mahame n’amatwara ya Houphout Boingy( RDR rya Allasane Ouatara na PDCI rya Henri Konan Bedie) batsindiye imyanya 167 kuri 254 yatorewe (umwanya umwe wa 255 ukazasubirirwamo amatora kuko abadepite babiri bo mu gace ka Guiglo baguye miswi).

Aya matora, Komisiyo yayateguye ivuga ko yagenze mu mutuzo, yitabiriwe ku kigero cya 34,1%(abaturage barenga gato miliyoni 2 nibo batoye ku barenga gato miliyoni esheshatu bari biyandikishije).

Icyatunguranye muri aya matora, ni uburyo abakandida bigenga babonye imyanya myinshi mu nteko kuko bafitemo imyanya 75 (ingana na 29%).

Abakandida bigenga bakaba baje ku mwanya wa kabieri nyuma y’ihuriro ry’amashyaka ari ku bugetsi. Ishyaka rya FPI ryahoze riyobowe na Laurent Bagbo wari Perezida ubu ufungiye muri ICC ryegukany imyanya itatu muri aya matora.

N’ubwo ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryegukanye imyanya myinshi mu nteko, 167 ingana na 65%, ntabwo ryabonye amajwi y’ubwiganze mu nteko angana na 2/3 (imyanya 170) ariha ubuhangange mu Nteko ryo gutambutsa imishinga y’amategeko nta nkomyi ritabanje gushaka abarishyigikira.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikaba yibaza niba abakandida bigenga, baje ku mwanya wa kabili mu kugira imyanya myinshi muri iyi nteko, niba bazakomeza bakigenga koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa