skol
fortebet

Daniel Arap Moi wayoboye Kenya imyaka 24 yose yapfuye

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Kenya,Daniel arap Moi,wamaze imyaka 24 ayobora iki gi gihugu, yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.

Sponsored Ad

Bwana Daniel arap Moi ufite agahigo ko kuba ariwe wamaze igihe kinini ayobora Kenya [imyaka 24]yaraye yitabye Imana nkuko byatangajwe na perezida Uhura Kenyatta.

Uyu musaza wahoze ari mwarimu nyuma akaza kuba perezida wa Kenya,yahinduye byinshi muri Politiki y’iki gihugu by’umwihariko ku bibazo by’ubutaka.
Uyu musaza yaguye mu bitaro bya Nairobi mu rukerera rw kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Gashyantare 2020.

Perezida Uhuru Kenyatta atanga iri tangazo ry’urupfu rwa muzehe Arap Moi yagize ati “N’agahinda kenshi,ndashaka gutangaza urupfu rw’umugabo ukomeye w’umunyafurika, H.E. Daniel Toroitich arap Moi,wabaye perezida wa kabiri wa Repubulika ya Kenya.Nyiri icyubahiro wahoze ayobora Kenya yaguye mu bitaro bya Nairobi mu rukerera rwo kuri uyu wa 04 Gashyantare 2020,ari iruhande rw’umuryango we.”

ku butegetsi bwe,Arap Moi yari umunyepolitike urajwe ishinga no kuvugwa neza n’abaturage kurusha uwamubanjirije Jomo Kenyatta byanatumye anashyigikirwa cyane mu gihugu.

Arap Moi yananiwe guhindura uburyo bwo gutegeka muri Kenya busa n’ubw’igitugu kandi akandamiza nta kinya abatavuga rumwe nawe muri politike.

Uyu mugabo yavuze koPolitike igizwe no gutsinda no gutsindwa mu mwaka wa 2002 nyuma yo gutsindwa amatora.

Yahawe akazina ka "mwarimu wa politike" ariko ubutegetsi bwe bwasizwe icyashya no kudindira k’ubukungu hamwe na ruswa.

Moi yavutse tariki 2 Nzeri1924 avukira mu muryango w’abahinzi ahitwa Baringo,hagati muri Kenya.

Nyuma y’urupfu rwa Jomo Kenyatta mu kwa munani 1978,Daniel arap Moi yahise atorerwa kuba perezida mu kwezi kwa 10 ku bwiganze bw’amajwi.

Mu matora yo mu mwaka wa 2002 Moi atari yemerewe n’itegeko nshinga kwiyamamazamo, yavugirijwe induru kenshi kandi imodoka ye iterwa ibyondo.

Ishyaka rya Moi, Kanu,ryatsinzwe aya matora bikomeye. Mu muhango wo guhererekanya ububasha ku butegetsi hagati ya Moi na Mwai Kibaki, abawitabiriye bamuvugirije induru imbona nkubone.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa