skol
fortebet

Dore impamvu Amerika itinya kurasa kuri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Umwaka wa 2017, waje uzambya ibintu ku buryo bukomeye ubwo Perezida Donald Trump yajyaga ku buyobozi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, maze Korea ya Ruguru igatangira gukaza ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi ititaye ku bihano yashyiriweho.
Trump warufatanyije na Korea y’Epfo abonye uburyo Korea ya ruguru iri kugerageza ibisasu umunsi ku wundi, yohereje Ingabo nyinshi mu myitozo ngo zifatanye n’iza korea y’epfo.
Aha akaba yaravugaga ko ikibazo cya Korea ya Ruguru Amerika izakirangiza bitabaye (...)

Sponsored Ad

Umwaka wa 2017, waje uzambya ibintu ku buryo bukomeye ubwo Perezida Donald Trump yajyaga ku buyobozi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, maze Korea ya Ruguru igatangira gukaza ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi ititaye ku bihano yashyiriweho.

Trump warufatanyije na Korea y’Epfo abonye uburyo Korea ya ruguru iri kugerageza ibisasu umunsi ku wundi, yohereje Ingabo nyinshi mu myitozo ngo zifatanye n’iza korea y’epfo.

Aha akaba yaravugaga ko ikibazo cya Korea ya Ruguru Amerika izakirangiza bitabaye ngombwa ko Ubushinwa bubyivangamo kuko nabwo bwayamaganaga bwivuye inyuma, nyamara ibi abenshi babibona nk’ibidashoboka, ariko se mu by’ukuri kuba kugeza n’ubu Amerika itaratangira kurasa kuri Korea ya Ruguru ni uko itayishobora cyangwa?

Dore impanuka ibituma Leta zunze ubumwe z’Amerika zidatinyuka ngo zisuke ibisasu kuri Korea ya ruguru.

Korea ya Ruguru imaze kugira ibitwaro kirimbuzi byinshi ni nako bimeze ku Burusiya buyiri inyuma, mu gihe imirwano yatangira, imbaga y’abantu mu gihe nk’icyo guhumbya yaba imaze gutikira, haba kuri America cyangwa Korea ya Ruguru abahanga bagaragaza ko Amerika ngo ikunda abaturage bayo itabashyira mu kaga nk’ aka. Ibi kandi bishingirwa ku bibera muri Syria, aho Leta zunze ubumwe z’America zidatindiganya mu kugabayo ibitero ariko zikaba zitabikora kuri Korea ya Ruguru igihugu gifite intwaro z’Ubumara.

Umwigimbakirwa wa Korea kuva mu 1953 uri mu gatebo k’intambara yabaye icubijwe n’amasezerano Washington(USA) yasinyanye na Beijing(Ubushinwa) ku wa 27 Nyakanga, 1953, mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zaba ziteye Korea ya Ruguru yaba yishe aya masezerano ikaba yajya mu kaga kuko Ubushinwa butarebera.

Mu 1961, Ubushinwa na Korea ya Ruguru byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yiswe “The Sino-North Korean Mutual Aid and Cooperation Friendship Treaty”, aya masezerano avuga ko igihugu kimwe muri ibi kiramutse gitewe, ikindi cyakwihutira gutabara nta nteguza, aya masezerano azarangira mu 2021, kandi agomba kubahirizwa igihe cyose atararangira.

Ubushinwa kandi bwashora intambara kuri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuko buvuga ko impunzi z’abaturage ba Korea ya Ruguru mu gihe baba bari mu kaga bahita bisukiranya mu bushinwa bigateza ikibazo cy’aho kubashyira mu gihe abashinwa nabo ubwabo ari benshi, niyo mpamvu Ubushinwa buri gihe buvuga ko ibi bibazo bigomba kurangira mu mahoro.

Ubwo Perezida Moon Jae-in wa Korea y’Epfo yajyaga ku butegetsi ntiyasibye kugaragaza ko akeneye umwuka mwiza hagati ya Korea zombi, ibi kandi n’ ubwo Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru atumvikana n’ Amerika mu mwaka ushize yigeze gutangaza ko ibiganiro by’amahoro aribyo bishobora guhosha aya makimbirane.

RENZAHO Ferdinand

Ibitekerezo

  • ANALYSIS yawe niyo kabisa.Ntabwo Amerika yarasa North Korea kuko itinya China na RUSIA.Ibi byerekana ko imperuka y’isi iri hafi cyane nkuko SONDAGE irimo kubyerekana muli USA na EUROPE.Abaturage barenze 65% bahamya ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Iramutse ibaye,ISI yashira hamwe n’abayituye kuko noneho barwana bakoresha Atomic Bombs.Ubu tuvugana,ibihugu 9,aribyo Usa,Rusia,China,France,UK,India,Pakistan,Israel na North Korea bafite Atomic Bombs zirenga 16 000.Inyinshi zifite ingufu zirenga inshuro 3 000 Atomic Bomb yakoreshejwe HIROSHIMA.Gusa imana yacu yitwa Yehova,irimo kubacungira hafi cyane kugirango badatwika ISI yiremeye.
    Ku munsi w’imperuka uri hafi cyane,imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice abantu bose barwana (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3),yice kandi n’abantu bose bibera mu byisi gusa,isigaze abantu bake bayumvira nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Abantu bazarokoka bazatura mu isi izahinduka Paradizo (Matayo 5:5)

    Ntimukatubeshye USA kurasa Korea yaruguru nakanya gato Cyane ntibyayitwara niminsi 2 gusa umunsi uzabumwe twagiye tubona benshi biyemeragako barwana Saddam kadafi Osama Bin Laden ubu barihe nundi narindire

    muvandi ni byo, Yehova niwe wenyine ufite ubushobozi bwo kubahagarika

    haaaa !abihenda ko amerika yokwihenda vyonyene ikarekura igisasu kuri korea muzobibona ibizakwira gusa ibivyose birindiriye ishengero rya kristo ribabise kuko vyose ninteguro y’imana amerika na burayi bizorya ibisasu nibura nkigihumbi mumunota umwe gusa kandi ntakinyabugingi kizasigara ubuhanuzi bwaramaze kubihamya kuva kera nko mu myaka 1963 soma ibitabu vyumuvugabutumwa rev.william marrion branham wo muri u s a

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa