skol
fortebet

Dore uko Moïse Katumbi ushakishwa n’ubutabera yizeye gusubira i Kinshasa abifashijwemo n’ umurambo wa Tshisekedi

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Moïse Katumbi i Lubumbashi tariki ya 11 Gicurasi 2016 ari kumwe n’abamushyigikiye
Umunyapolitiki kimenyabose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi aratangaza ko agiye gusubira muri iki gihugu, abereyemo umwenda wo gufungwa imyaka itatu, iturufu izamufasha kuhashyika ikaba ari umurambo wa Etienne Tshisekedi uherutse kwitaba Imana.
Mu nkuru Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ifite umutwe ugira uti ‘Congo, Moïse Katumbi arifuza gusubira i Kinshasa ajyanye n’umurambo wa (...)

Sponsored Ad

Moïse Katumbi i Lubumbashi tariki ya 11 Gicurasi 2016 ari kumwe n’abamushyigikiye

Umunyapolitiki kimenyabose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi aratangaza ko agiye gusubira muri iki gihugu, abereyemo umwenda wo gufungwa imyaka itatu, iturufu izamufasha kuhashyika ikaba ari umurambo wa Etienne Tshisekedi uherutse kwitaba Imana.

Mu nkuru Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ifite umutwe ugira uti ‘Congo, Moïse Katumbi arifuza gusubira i Kinshasa ajyanye n’umurambo wa Tshisekedi , igaragaza ibyo mugabo yatangaje kuri ayo makuru atunguranye.

Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, ndetse binavugwa ko ubwo butegetsi bwashyize igitutu ku butabera bwaho ngo bumuhimbire ibyaha kugira ngo akatirwe igifungo kimukumira mu kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu yavuze ko yifuza gusubira muri Congo.

Yagize ati “ Ngiye gutaha muri Congo, njyanye n’abajyanye umurambo wa Tshisekedi i Kinshasa.”

Ayo magambo yivugiwe na Katumbi, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2017, ubwo yari asohotse mu misa yo gusabira Tshisekedi yabereye muri Bazilika yitiriwe umutima mutagatifu wa Yezu i Buruseli mu Bubiligi.

Yongeyeho ati “Nzaherekeza umurambo tujye kuwushyingura muri Congo, icy’agaciro kiruta ibindi ni uguha agaciro ‘Umusaza’.

Katumbi ntamanika agati yicaye?

Katumbi ni umwe mu bishyize hamwe na Étienne Tshisekedi maze bashinga ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Nyamara kubera igihano cy’igufungo cy’imyaka itatu yakatiwe muri Kamena 2016, birakekwa ko nagera I Kinshasa azahita atabwa muri yombi.

Ubwinshi bw’abantu baza baje kwakira Tshisekedi burakekwa ko bwatuma adafatwa kubera ko abantu bashobora kubigenderaho bakigaragambya, kandi hakenewe ituze muri ibyo bihe bikomeye.

Gusa ashobora kongera kugorwa no gusohoka mu gihugu mu gihe imihango yo gushyingura Tshisekedi yaba irangiye, akaba yatabwa muri yombi.

Ubwumvikane buke mu ikatirwa rya Katumbi

Urukiko rw’amahoro rwa Lubumbashi rwakatiye Katumbi igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni y’Amadolari ya Amerika nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugurisha inzu itari iye no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu acyinjizamo abacancuro(Mercenaires).

Abanditsi b’urukiko muri icyo gihe baje kuvanamo akabo karenge ndetse muri Kanama 2016, abanditsi mu rubanza rwa Katumbi batoroka igihugu ndetse barigisa impapuro zanditseho umwanzuro w’icyemezo cy’urukiko ku bihano yakatiwe.
Abo banditsi kandi bari baje bakurikira umucamanza Ramazani Chantal na we wahunze igihugu nyuma agatangaza ko leta yamushyizeho igitutu cyo gukatira Katumbi kubera impamvu za politiki.

Katumbi yahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, nyuma yaje kwegura kuri uwo mwanya, atangira kugaragara mu bikorwa bya politiki, abaturage bamwereka ko bamushyigikiye, ubu akaba yabaga yagiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo nyuma yo gusagarirwa n’abashinzwe umutekano baburizagamo imyigaragambyo y’abamushyigikiye.

Katumbi yakunze gutangaza ko ibyaha byose ashinjwa ari ukumuhimbira kugira ngo ahezwe mu bikorwa bya politiki ya Congo.

Katumbi na Tshisekedi beretswe ko bakunzwe

Aba bagabo bombi bari mu bakomeye mu gihugu batavuga rumwe na Kabila, ndetse byateye bamwe urujijo mu guhitamo hagati yabo uwahagararira ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Uburyo bakunzwe byagaragajwe n’uburyo Abanyecongo benshi bitabiriye misa yo gusezera kuri Tshisekedi ku buryo hitabajwe insakazamashusho za rutura hanze zifasha abatabashije kwinjira mu kiliziya gukurikirana uwo muhango.

Uwo muhango kamdi witabiriwe n’umugore wa Tshisekedi, Marthe Tshisekedi, umuhungu we usabirwa kugirwa minisitiri w’Intebe, Félix Tshisekedi n’abahoze ari abategetsi bakomeye mu Bubiligi barimo Louis Michel wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Herman de Croo, umudepite w’umu-flamand akaba na Burugumesitiri wa Komini Brakel ndetse n’abandi.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa