skol
fortebet

DRC: Lambert Mende yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi igihe gito

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Lambert Mende wabaye Umuvugizi wa Guverinoma zinyuranye za Kabila kuva muri 2008 kugeza mu ntangiriro za 2019 yari yatawe muri yombi kuri iki cyumweru ariko aza kurekurwa.

Sponsored Ad

Umuryango we wabwiye Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ko imodoka enye za Polisi zaje gufata Lambert Mende iwe muri gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 19 Gicurasi zikamujyana.

Nyuma y’igihe Lambert Mende yaje kurekurwa. Amaze kurekurwa yabwiye JA ko Minisitiri wungirije w’agateganyo ushinzwe ubutegetsi bw’imbere mu gihugu n’umutekano , Basile Olongo ariwe wari wihishe inyuma y’itabwa muri yombi rye.

Mende yavuze ko yahohotewe n’abamufashe, ko bamufashe bibagiwe ko ari umudepite w’igihugu. Gusa ngo Umujyanama mu by’Umutekano wa Perezida Etienne Tshisekedi, Fracois Beya yahise ahagoboka baramurekura.

Basile Olongo yabwiye JA ko ibyo Mende amushinja byo kumufatisha no kumufunga ari ibihimbano ahubwo ko yahamagawe ngo atange amakuru ku kibazo cya diamant yafatiwe mu gace Sankuru abereye umudepite.

Basile Olongo avuga ko izina “Lambert Mende ryakomeje kugaruka muri iyi dosiye ya diamant ifite kara 87 ari nacyo abashinzwe iperereza bari bamuhamagariye ngo asobanure ndetse atangeho amakuru.

Lambert Mende ubu w’imyaka 66 yamenyekanye cyane mu buhanga bwe mu kwisobanura mu bibazo bya dipolomasi, Politiki n’umutekano n’ibindi igihugu cye cyabaga kirimo, byaba mpuzamahanga cyangwa ibifitanye isano n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Ibitekerezo

  • Aha niho Politike ibera mbi.Mwibuke ukuntu uyu mugabo yishe agakiza ku ngoma ya Kabila.Bamurata ngo azi kuvuga igifaransa neza.Kubera Politike,nta kabuza hari abo yagiriye nabi bishobora gutuma afungwa.Politike ni mbi cyane,nubwo ikiza abantu vuba.Muli Politike habamo amanyanga,inzangano,kugambana,ubwicanyi,amatiku,etc...Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi,ahubwo bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu bakabwiriza ubwami bw’Imana kandi ku buntu,badasaba amafaranga.Ahubwo bakabifatanya n’akandi kazi.
    Abumvira iyo nama,nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,kandi Imana izabazura ku munsi wanyuma nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa