skol
fortebet

Ese koko Melania Trump ari muri Afurika agenzwa no kwibutsa uyu mugabane amateka y’ ubukoloni?

Yanditswe: Sunday 07, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri iyi minsi ari mu ruzinduko muri Afurika aho azenguruka mu bihugu bya Afurika birimo Ghana, Kenya, Misiri na Malawi. Uyu mubyeyi akunze kumvikana asa n’ uvuganira uyu mugabane ariko imyambarire ye yakuruye impaka ku butumwa yaba ashaka guha uyu mugabane.

Sponsored Ad

Perezida Trump yigeze kugereranya Afurika n’ umusarane ubwo yarimo avuga ku kibazo cy’ Abimukira. Iyi mvugo yatumye Abanyafurika batangira kutabona neza uyu muperezida uyoboye Amerika kuva mu mpera za 2016.

Umugore we Melania Trump uri mu ruzinduko muri Afurika atari kumwe n’ umugabo we, Umuhanga mu bya politiki mpuzamahanga wo muri Kenya witwa Prof Maurice Amutabi aramubona mu ishusho y’ intumwa ya Perezida Trump igenzwa no kwibagiza Abanyafurika ijambo Perezida Trump yavuze.

Prof Maurice Amutabi yabwiye Sunday nation ati “Ni intumwa ikomeye yo guhanagura amagambo ya Trump. Uyu mubyeyi ntiyemeranya n’ ibitero bigabwa ku bimukira kuko azi amateka ye”

Melania Trump nawe gakondo ye si Amerika kuko akomoka mu gihugu cya Slovania bivuze ko ari umwimukira muri Amerika n’ ubwo ari umugore wa Perezida wanga abimukira.

Uyu mubyeyi yabereye ibamba umugabo we washakaga gutandukanya abana bavukiye muri Amerika n’ ababyeyi babo. Impamvu yari uko umwana uvukiye muri US aba ari umunyamerika bityo we ntabwo abarwa nk’ umwimukira.

Muri rusange ku Banyafurika Melania Trump ni umwana mwiza, gusa uko yagaragaye yambaye muri Kenya ubwo yasuraga pariki hari abo byatumye bagira akantu.

Uyu mubyeyi yagaragaye yambaye ingofero nk’ izo abakoroni bambaraga, impantalo ya kaki n’ inkweto zizamutse hafi kugera mu mavi.

Iyi ngofero yitwa ‘salacot’ kugeza magingo aya yasigaye mu mitwe y’ abantu nk’ ikimenyetso cyo kugaragaza uhatse abandi (symbol of domination) yambarwaga gusa n’ abakoloni batunze ibikingi n’ abacakara bakora muri ibyo bikingi.

Umwarimu w’ amateka y’ Afurika muri Kaminuza Professor Matt Carotenuto mu butumwa yashyize kuri Twitter yerekanye ko kuba Melania Trump yarambaye kuriya bifite igisobanuro.

Ati “Inzozu, imfubyi, na kasike: Melania Trump yageze kucyo yashatse kwerekana…Igisobanuro cy’ amateka ni ingenzi cyane. ”

Mu gisa n’ urwenya no gutebya abakoresha imbuga nkoranyambaga bagerageje kwigana ikiganiro Melania Trump yaba yaragiranye n’ abakora mu biro bya Perezida w’ Amerika White House.

"Nzambare iki mu ruzinduko rwanjye muri Afurika kugira ngo mbemeze mu muco n’ amateka banyakiriye?” White House : - A colonial helmet (kasike y’ ubukuroni), Melania Trump: Nibyo!


Iyi gofero yitwa Colonial helmet

Muri Kenya , Melania Trump yasuye ahororerwa inzovu agaragara arimo kugaburira icyana cy’ inzovu, yanasuye Nairobi National Park yambaye kasike y’ umweru y’ abakoroni asoreza kugusura imfubyi zo mu mujyi wa Nairobi.

Mbere yo gusura Kenya yabanje gusura Ghana arava muri Kenya ajya mu Misiri aho azava asura Malawi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa