skol
Kigali
startimes

FBI irashinja Iran n’Uburusiya koherereza ubutumwa bw’iterabwoba bamwe mu bazitabira amatora muri US

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020 Yasuwe: 765

Abakuriye ubutasi muri Amerika batangaje ko Iran ari yo yoherereje ubutumwa bwa ’email’ abatora bo mu ishyaka ry’abademokarate ibatera ubwoba.


Ubwo butumwa bwa ’email’ busa nk’ubwoherejwe n’itsinda ry’abahezanguni rishyigikiye Trump ndetse bwari bugamije "guteza imidugararo", nkuko bivugwa na John Ratcliffe ukuriye ubutasi ku rwego rw’igihugu.

Bwana Ratcliffe yanavuze ko abategetsi bo muri Amerika basanze Iran n’Uburusiya byarageze "ku makuru amwe ajyanye no kwiyandikisha kw’abatora".

Ibi bitangajwe habura iminsi 13 ngo amatora ya perezida abe.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cy’urwego rw’ubutasi ubundi kidasanzwe kibaho amatora ya perezida ari hafi kuba nk’uku, kigaragara nk’icyemezo cy’impungenge leta ifite ku kwivanga mu bikorwa byo gutora no gukwirakwiza amakuru ayobya bikorwa n’ibihugu bimwe by’amahanga.

Bwana Ratcliffe yavuze ko "emails mpimbano" za Iran bivugwa ko zoherejwe n’itsinda Proud Boys "mu rwego rwo gutera ubwoba abatora, guteza imidugararo no kwangiza" Perezida Donald Trump.

Yongeyeho ko amakuru ajyanye n’abatora ashobora kwifashishwa mu kugerageza "gutanga amakuru atari ukuri ku biyandikishije gutora hizewe ko abatezamo urujijo n’akajagari kandi akabangamira icyizere mufitiye demokarasi y’Amerika".

Bwana Ratcliffe yavuze ko abakuriye ubutasi "batabonye ibikorwa nk’ibyo ku ruhande rw’Uburusiya", ariko ko bazi ko Uburusiya bufite amakuru amwe ajyanye n’abatora.

Muri leta nyinshi, amakuru ajyanye n’abatora araboneka k’uyasabye, uretse ko buri leta igira ibisabwa bitandukanye ku muntu ushobora gusaba amakuru ajyanye n’abiyandikishije gutora, amakuru ahari ndetse n’uburyo ashobora gukoreshwa, nkuko bivugwa n’ikigo National Conference of State Legislatures.

Bwana Ratcliffe yagize ati: "Niba wohererejwe email igutera ubwoba cyangwa ikuyobya, wigira ubwoba kandi wiyikwirakwiza".

Yavuze ko ibi bikorwa byo gushaka kugena amahitamo y’abatora bo muri Amerika ari "amagerageza yafashe hasi [yo gupfunda imitwe] y’abaturwanya bitereye icyizere".

FBI yavuze iki?

Christopher Wray ukuriye ikigo cy’ubutasi imbere muri Amerika, FBI, na we yitabiriye icyo kiganiro n’abanyamakuru cyarimo Bwana Ratcliffe.

Yavuze ko uburyo bwo gutora muri Amerika bugifite umutekano kandi "bucyihagazeho".

Bwana Wray yagize ati: "Mukwiye kugira icyizere ko ijwi ryanyu rizabarwa".

"Ibyavuzwe mbere bidafitiwe gihamya bitandukanye n’ibi, bikwiye kudashirwa amakenga".

Uyu mukuru wa FBI nta yandi makuru yatanze k’ukuntu ayo makuru ajyanye n’abatora yagezweho cyangwa icyo Abarusiya bashobora kuba barimo kuyakoresha.

Mu mwaka wa 2016, inzego z’ubutasi z’Amerika zanzuye ko abiba amabanga kuri mudasobwa (hackers) bashyigikiwe n’Uburusiya bari inyuma y’ibikorwa byo kubangamira Hillary Clinton mu matora yahatanyemo na Donald Trump.

Inzego z’ubutasi z’Amerika zavuze ko abo ba-’hackers’ bakoresheje ibitero byo kuri mudasobwa ndetse no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Iran ntabwo irashobora kugera ku kwiba amabanga y’Amerika ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ni iki kivugwa muri ubwo butumwa?

Izo ’emails’ zohererejwe abiyandikishije gutora bo mu ishyaka ry’abademokarate bo muri za leta nyinshi, harimo na leta ya Florida iba ari isibaniro mu matora.

Zibashishikariza gutora Bwana Trump, bitaba ibyo bakiboneraho.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko imwe muri izo ’emails’ igira iti:

"Uzatora Trump ku munsi w’amatora cyangwa tuzaze tukwereke".

"Hindura ishyaka wari urimo ube umurepubulikani kugira ngo utwereke ko ubu butumwa bwakugezeho kandi ko uzabukurikiza".

Kugeza ejo ku wa gatatu, Abanyamerika barenga miliyoni 40 bari bamaze gutora mu buryo bwo gutora hakiri kare mbere y’umunsi nyirizina w’amatora wo ku itariki ya 3 y’ukwa 11.

Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 74 ahatanye n’umudemokarate Joe Biden w’imyaka 77.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Trump yemeye ko guhererekanya ubutegetsi na Biden bitangira

Itsinda rya Joe Biden ryakiriye neza itangira ry’igikorwa cyo guhererekanya...
24 November 2020 Yasuwe: 1838 0

Inshuti ya Trump yamushishikarije kwemera ko yatsinzwe amatora ya...

Inshuti ikomeye ya Donald Trump yamushishikarije kureka umuhate we wo...
23 November 2020 Yasuwe: 1591 0

Burundi: Perezida Ndayishimiye yashyizeho ibihano bikarishye ku bakozi...

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko umukozi wa leta...
22 November 2020 Yasuwe: 1035 0

Amatora muri US: Urukiko rwatesheje agaciro ibyifuzo bya Trump muri...

Umucamanza muri leta ya Pennsylvania yanze ibirego byari byatanzwe...
22 November 2020 Yasuwe: 1229 1

“Muri gukina n’umuriro”-Perezida Museveni abwira Bobi Wine n’abarwanashyaka...

Perezida wa Uganda ,Yoweli Kaguta Museveni yabwiye mugenzi we Bobi Wine...
20 November 2020 Yasuwe: 6816 0

Ibintu by’ingenzi 10 utamenye kuri Joe Biden Perezida wa 46 muri...

Joe Biden wari uhagarariye ishyaka ryaba Democrat yatsinze Donald Trump mu...
19 November 2020 Yasuwe: 4190 1