skol
fortebet

Burundi: Gen. Evariste NDAYISHIMIYE niwe watorewe kuzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora ya Perezida

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo ishyaka rya CNDD FDD ryatangaje umukandida uzarihagararira mu matora ya perezida w’u Burundi azaba kuwa 20 Gicurasi uyu mwaka aho uwatsinze ari Gen. Evariste Ndayishimiye.

Sponsored Ad

Gen. Ndayishimiye w’imyaka 52 yatorewe mu nama idasanzwe ry’iri shyaka ryabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politike w’u Burundi, inyuma y’igiterane kimaze minsi itatu kibera muri iyo ntara.

Gen. Ndayishimiye wari Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD,niwe wahawe amahirwe yo gusimbura Nkurunziza ku butegetsi yari amazeho imyaka 15.

Gen. Ndayishimiye ni umwe mu bavuga rikijyana mu Burundi cyane ko uretse kuba ari Jenerali, azi neza amatwara n’amabanga menshi ya CNDD FDD.

General Evariste Ndayishimiye uzahagararira CNDD-FDD mu matora,aturuka mu ntara ya Gitega.Naramuka atsinze azayobora iki gihugu imyaka 7.

Gen. Ndayishimiye ni intyoza mu mbwirwaruhame, ari mu bakunzwe mu Burundi kubera imvugo yo kureshya abaturage agira no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

Gen. Ndayishimiye n’ inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu cyakorwaga mu Burundi atakizi ari nayo mpamvu Nkurunziza na CNDD FDD bamuhundagajeho amajwi.

Ndayishimiye n’umuhanga mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.

Mu mvururu zabaye mu Burundi mu 2015, uyu Gen Ndayishimiye nta na hamwe ushobora gusanga izina rye muri raporo yose yagiye ikorwa n’inkiko n’imiryango mpuzamahanga.

Biravugwa rero ko kuba nta cyasha afite ku izina rye bishobora kumuha amahirwe yo kuzatsinda amatora,agasimbura Nkurunziza, mu matora ya Gicurasi 2020.

Gén. Ndayishimiye, ni umusirikare wagize uruhare mu ntambara yo mu ishyamba CNDD-FDD yarwanye yitwa Inyeshyamba guhera 1994, aho yagiye ayobora imitwe itandukanye mu bihe by’urugamba.

Nyuma yo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara mu Burundi, yabaye Umugaba Mukuru wungirije mu Gisirikare cy’u Burundi, kuva mu 2003 kugeza 2006 ubwo yabaga Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Muri 2014, Gén Ndayishimiye yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, ibi kandi akaba yarabifatanyaga no kuyobora Komite y’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Burundi kuva mu 2009.

Perezida Nkurunziza wemeye kuva ku butegetsi ku neza, yabugiyeho kuwa 26 Kanama 2005, nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu buryo butaziguye nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga. Yatowe mu bwiganze bw’amajwi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko angana na 151 ku 162.


Gén. Ndayishimiye watorewe kuzahagararira CNDD FDD mu matora ya perezida w’u Burundi azaba kuwa 20 Gicurasi 2020

Ibitekerezo

  • Uyu ni umuntu wa Nkurunziza.Bombi bavuka mu Gitega,babanye mu ishyamba barwanya ubutegetsi,etc...Igitangaje nuko uyu watowe yavuze ko ari Imana yamushyizeho,nkuko na Nkurunziza ariko yavuze amaze gufata ubutegetsi.Nyamara bafashe ubutegetsi babanje kumena amaraso y’abenegihugu kandi benshi.Nkuko bible ivuga,imana yanga abantu bamena amaraso y’abandi.Ntabwo rero yaguha ubutegetsi binyuze mu kwica abantu.Nkurunziza n’uyu Ndayishimiye,bahawe ubutegetsi na Kalashnikov.Abantu barwana cyangwa bicana,ntabwo ari Imana ibakoresha,ahubwo ni Shitani.Nubwo ufashe ubutegetsi wese abanyamadini bamubwira ko ari imana imushyizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa