skol
fortebet

Gen.Evariste NDAYISHIMIYE uzahagararira CNDD FDD mu matora ya perezida yagaragaye yikoreye imfashanyo yo gufasha abagizweho n’imvura ikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Umukandida wa CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu,Gen.Ndayishimiye Evariste uzwi ku izina rya NEVA,uyu munsi yahaye imfashanyo abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.

Sponsored Ad

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu Ndayishimiye Evariste usanzwe ari umunyamabanga wa CNDD FDD yikoreye izi mfashanyo zo guha aba baturage.

Mu gihe habura igihe gito ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe,Gen.Ndayishimiye n’abo bafatanyije mu ishyaka rya CNDD FDD batangiye imyiteguro yo kwiyamamaza.
CNDD FDD yamaze gushyira hanze amamodoka izakoresha mu kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’Uburundi cyari kimaze imyaka 15 kiyoborwa na Pierre Nkurunziza.

Mu nama idaanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD FDD yabaye kuwa 26 Mutarama 2020,hemejwe ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba guhararira CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020.

Gen. Evariste Ndayishimiye n’umugabo w’imyaka 53, wavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega mu mwaka wa 1968.

Gen. Evariste Ndayishimiye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri Ku butegetsi, CNDD FDD azwi ku gatazirano yaherewe Ku rugamba ka "Neva" bituruka ku mpine y’amazina ye [’Ndayishimiye EVAriste].

Yize ibijyanye n’amategeko, mbere yo kubihagarika kubera ubwicanyi bwakorerwaga muri kaminuza y’uburundi yigagamo mu mwaka 1995.

Gen. Evariste Ndayishimiye yavuye mu ishuri ahita yerekeza mu ishyamba kwifatanya n’umutwe wa gisirikare warimo kurwanira kubohoza u Burundi warimo na perezida Nkurunziza.Yari umwe mu barwanyi ba mbere b’uyu mutwe wa CNDD FDD washinzwe mu mwaka wa 1994.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yo mu mwaka wa 2003, Gen.Evariste Ndayishimiye yahawe kuyobora minisiteri y’umutekano mu gihugu n’umutekano w’abanyagihugu, nyuma aba umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibya gisirikare.

Yaje guhindurirwa imirimo agirwa umuyobozi mukuru wa sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere,SOBUGEA.

Gen.Evariste Ndayishimiye yatorewe kuyobora ishyaka CNDD FDD kuva mu kwezi kwa munani 2016. Kuva muri Mutarama 2020,CNDD FDD yemeje ko agiye kuyihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu matora ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020, Gen. Evariste Ndayishimiye azaba ahanganye bya hafi n’abakandida 6 barimo umuyobozi w’ishyaka CNL,Bwana Agathon Rwasa uhabwa amahirwe menshi yo kubika imbehe ya CNDD FDD.

Gen. Evariste Ndayishimiye akimara gutorerwa guhagararira iri shyaka riri ku butegetsi, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibukije amagambo yigeze kuvuga ko “Umugabo ugenda nta bihumbi 10 FBU afite ku mufuka nta mugabo urimo.

Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.

Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.

Ikindi, Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

By’umwihariko, Gen. Ndayishimiye ni inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y’uko ajya mu buyobozi bw’ishyaka ndetse na nyuma yaho.

Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa