skol
fortebet

Gen. Evariste Ndayishimiye watorewe guhagararira CNDD-FDD mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi ni muntu ki?

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu nama idaanzwe y’abarwanashyaka ba CNDD FDD yabaye kuri iki iki cyumweru,hemejwe ko Gen.Evariste Ndayishimiye ariwe ugomba guhararira CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020.Ee uyu mugab ni muntu ki?
.

Sponsored Ad

Gen. Evariste Ndayishimiye n’umugabo w’imyaka 52, wavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega mu mwaka wa 1968.

Gen. Evariste Ndayishimiye wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri Ku butegetsi, CNDD FDD azwi ku gatazirano yaherewe Ku rugamba ka "Neva" bituruka ku mpine y’amazina ye [’Ndayishimiye EVAriste].

Yize ibijyanye n’amategeko, mbere yo kubihagarika kubera ubwicanyi bwakorerwaga muri kaminuza y’uburundi yigagamo mu mwaka 1995.

Gen. Evariste Ndayishimiye yavuye mu ishuri ahita yerekeza mu ishyamba kwifatanya n’umutwe wa gisirikare warimo kurwana aho yari umwe mu barwanyi ba mbere b’umutwe wa CNDD FDD washinzwe mu mwaka wa 1994.

Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yo mu mwaka wa 2003, Gen.Evariste Ndayishimiye yahawe kuyobora minisiteri y’umutekano mu gihugu n’umutekano w’abanyagihugu, nyuma aba umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibya gisirikare.

Yaje guhindurirwa imirimo agirwa umuyobozi mukuru wa sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere,SOBUGEA.

Evariste Ndayishimiye yatorewe kuyobora ishyaka CNDD FDD kuva mu kwezi kwa munani 2016. Kuva kuri iki Cyumweru,CNDD FDD yemeje ko agiye kuyihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, akaba abaye uwa 6 mu bashaka kuzayobora u Burundi.

Mu matora ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020, Gen. Evariste Ndayishimiye azaba ahanganye bya hafi n’umuyobozi w’ishyaka CNL,Bwana Agathon Rwasa uhabwa amahirwe menshi yo kubika imbehe ya CNDD FDD.

Gen. Evariste Ndayishimiye akimara gutorerwa guhagararira iri shyaka riri ku butegetsi, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibukije amagambo yigeze kuvuga ko “Umugabo ugenda nta bihumbi 10 FBU afite ku mufuka nta mugabo urimo.

Benshi bamushinje kurakara ubusa gusa nanone bamushimira kugira ubwenge mubyo akora n’ubuhanga mu gutanga imbwirwaruhame.




Gen. Evariste Ndayishimiye inshuti magara ya Nkurunziza yishimiwe n’abarwanashyaka ba CNDD FDD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa