skol
fortebet

Gen. Mugisha yavuze uburyo Perezida Museveni ngo ageze mu marembera

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida w’ ihuriro ry’ amashyaka arwanya ubutegetsi muri Uganda (ANT), Gen. Mugisha Muntu yatangaje ko ingoma ya Perezida Museveni igeze mu marembera anasaba ko habaho inyigo igenzura uburyo abiyamamaze bifuza kubikorera mu ruhame batabyemererwa ariko NRM ikabikora mu gihe igihugu kibangamiwe n’ icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Gen. Muntu witeguye kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Uganda muri 2021, yavuze ko bibabaje kuvuga ko urugamba rwo gukuraho Museveni rukomeye, nk’ uko tubikesha The Insider.

Gen. Muntu wahoze ayoboye FDC ndetse wari umugaba mukuru wa UPDF yakomeje avuga ko abayobozi bakuru ba Leta by’ umwihariko Perezida Museveni agomba kwitondera aya matora ateganyijwe ngo kuko nicyo gihe cya nyuma cy’ ubutegetsi bwe.

yagize ati” Museveni agomba kumenya ko yicariye ifuro ku buryo igomba gushyonga umunota k’ uwundi bityo akaryoza ibyo atatunganyije”.

Ibi bitangajwe na Gen. Mugisha nyuma yaho n’ ayandi mashyaka bujijwe gukora ibikorwa byayo mu ruhame ariko akabona NRM ya Museveni ihuza abanyamuryango bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa