skol
fortebet

Gereza Nkuru ya Gitega mu Burundi yamaze kwakira Abanyarwanda 2 bavugwaho kuba muri FDLR

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Inzego z’umutekano z’u Burundi muri Gashyantare 2020 zataye muri yombi Abanyarwanda babiri bakekwaho kuba mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR bafatiwe i Bujumbura, bakaba bakurikiranweho ibyaha byo guhungabanya ubusugire bw’igihugu, gufatanya n’udutsiko twitwaje intwaro n’ibyaha by’ubutasi.

Sponsored Ad

Abo banyarwanda babiri batawe muri yombi kuri ubu barabarizwa muri gereza Nkuru ya Gitega, aho bari kumwe n’Abarundi batatu baregwa ibyaha bisa.

SOSMediasBurundi yatangaje iyi nkuru iravuga ko aba Banyarwanda, Emmanuel Ngirwenatwo na Paul Munyentwari, nyuma yo gufatirwa mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura, boherejwe muri Gereza Nkuru ya Ruyigi, mu burasirazuba bw’igihugu, mu mpera z’icyumweru gishije ubushinjacyaha bukaba bwarafashe icyemezo cyo kubimurira muri Gereza Nkuru ya Gitega.

Abatangabuhamya bitabiriye iburanisha mu ruhame, bavuga ko aba bavuga IKinyarwanda. Bati:

Byongeye kandi, ubwo bafatwaga muri Gashyantare 2020 mu mujyi wa Bujumbura, bakekwagaho kuba bari mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FDRL.

Bakurikiranyweho “guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, kugira uruhare mu gatsiko kitwaje intwaro no guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano”. Undi Murundi bafatiwe rimwe arashinjwa ibyaha bimwe.

Ku wa kane ushize, abandi Burundi batatu bakurikiranweho ibyaha bimwe na bo bimuriwe muri Gereza ya Gitega.

Barashinjwa “kugira uruhare mu gatsiko kitwaje intwaro, kubangamira ubusugire bw’igihugu n’ubutasi”.

Nk’uko amakuru aturuka aho bafungiye by’agateganyo hashya abitangaza, “abo bagabo nta muntu batazi bavugisha.”

Ese ibi byaba bisobanuye iki?

Kuva Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubutegetsi bw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kugirana nawe imibanire myiza bitandukanye n’uwo yasimbuye, Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, ubutegetsi bwe bwagiye buvugwaho gufasha inyeshyamba zihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe cye hari ibitero bitandukianye byagiye biva mu Burundi bikagabwa ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ababigabye bagasubira inyuma bajya mu Burundi.

Kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi, igitero kimwe kugeza ubu nicyo cyavuye mu Burundi kigabwa mu Rwanda mbere yo gusubizwa inyuma, ariko mu minsi ishize hakaba harumvikanye na none gukozanyaho hagati y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda n’igisirikare cy’u Burundi, ndetse cyaguyemo abasirikare b’iki gihugu byibuze bagera kuri batanu.

Nyuma yaho, hari abantu batawe muri yombi bavuga Ikinyarwanda ndetse n’Imbonerakure zigera muri eshanu n’umukuru w’umudugudu bashinjwaga gufasha izi nyeshyamba z’Abanyarwanda.

Birashoboka rero ko Perezida Ndayishimiye yaba yiteguye gukora igishoboka ngo u Burundi bwongere kubana neza n’u Rwanda ahereye ku kubanza guhashya inyeshyamba z’Abanyarwanda ziri ku butaka bw’igihugu cye bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa