skol
fortebet

Ibihugu hafi ya byose bya EAC biri mu cyunamo cya perezida Nkurunziza

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Leta za Tanzania, u Rwanda na Uganda na zo zatangaje ko amabendera yururutswa akagezwa mu cyakabiri mu kunamira Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa gatandatu afite imyaka 55.

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi yatangaje ko yapfuye bivuye ku "guhagarara k’umutima".Igihugu cya Sudani y’Epfo nicyo kiri muri EAC kitaratangaza gahunda yo kunamira Nkurunziza.

Itangazo ryatanzwe n’ukuriye gutangaza amakuru mu biro bya perezida wa Tanzania rivuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 y’ukwa gatandatu kugeza ku ya 15, Tanzania iri mu cyunamo cyo kwifatanya n’u Burundi muri iki gihe.

Itangazo risubiramo amagambo ya Perezida John Magufuli avuga ko Bwana Nkurunziza yari "Perezida w’igihugu cy’inshuti gifitanye umubano mwiza kandi w’amateka na Tanzania".

Bwana Magufuli yagize ati: "U Burundi ni umunyamuryango mugenzi wacu mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba kandi Perezida Nkurunziza yarawukundaga kandi yakundaga Tanzania ndetse yagiye yifatanya natwe buri gihe cyose byabaga bicyenewe".

"Rero Abanya-Tanzania twifatanye n’inshuti zacu z’Abarundi mu kunamira no kwibuka Perezida Nkurunziza wafataga Tanzania nko mu rugo iwabo".

Muri iryo tangazo, Perezida Magufuli kandi yongeye kwihanganisha Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, umupfakazi wa Bwana Nkurunziza, umuryango wabo, leta y’u Burundi n’Abarundi.

Itangazo rya leta ya Uganda risubiramo amagambo ya Perezida Yoweri Museveni avuga ko Bwana Nkurunziza "yari inshuti nyayo ya Uganda n’uwaharaniye kwishyira hamwe k’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba..."

"Mu kwifatanya na leta y’u Burundi n’Abarundi, ntegetse ko guhera ku itariki ya 13 y’ukwa gatandatu [none] kugeza igihe azashyingurirwa, ibendera rya Repubulika ya Uganda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba yururutswa akagezwa mu cyakabiri muri Uganda hose no muri ambasade za Uganda mu mahanga".

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yatangaje ko guhera none tariki ya 13 Kamena 2020, ibendera ry’u Rwanda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba ari mu Rwanda yururutswa akagera mu cyakabiri mu kunamira Bwana Nkurunziza.

Itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko ibyo bizageza igihe Perezida Nkurunziza azashyingurirwa.

Ryongeyeho riti: "Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro".

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yatangaje ko iki gihugu kiri mu cyunamo guhera kuri uyu wa gatandatu kugeza igihe Bwana Nkurunziza azashyingurirwa - igihe kitaramenyekana kugeza ubu.

Ku cyicaro cy’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba i Arusha muri Tanzania, naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cyakabiri.

Mu Burundi bimeze gute?

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Bwana Nkurunziza.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko "imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro".

Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo zihimbaza Imana.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa