skol
fortebet

Ibyo abanyapolitiki b’i Burundi bavuze ku magambo ya Benjamin Mkapa

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Gaston Sindimwo/Visi Perezida w’u Burundi
Ntawe udutegeka, Mkapa nta na kimwe yagezeho, ahubwo Mkapa arimo araha urwaho Perezida Nkurunziza,…. Aya ni amwe mu magambo Abanyapolitiki n’abagendera hafi politiki y’u Burundi batangaje nyuma y’uko Benjamin Mkapa avugiye ko u Burundi bumeze nk’umunyeshuri utumva.
Gaston Sindimwo, “Nta n’umwe uzategeka u Burundi icyo bukora”
Avuga ku magambo yatangajwe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa, Visi Perezida w’u Burundi Gaston Sindimwo (...)

Sponsored Ad

Gaston Sindimwo/Visi Perezida w’u Burundi

Ntawe udutegeka, Mkapa nta na kimwe yagezeho, ahubwo Mkapa arimo araha urwaho Perezida Nkurunziza,…. Aya ni amwe mu magambo Abanyapolitiki n’abagendera hafi politiki y’u Burundi batangaje nyuma y’uko Benjamin Mkapa avugiye ko u Burundi bumeze nk’umunyeshuri utumva.

Gaston Sindimwo, “Nta n’umwe uzategeka u Burundi icyo bukora”

Avuga ku magambo yatangajwe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa, Visi Perezida w’u Burundi Gaston Sindimwo yatangaje ko u Burundi butazigera bugirana ibiganiro n’abarwanya leta.

Gaston kandi yanahakanye ko nta mfungwa za politiki Leta y’u Burundi ifunze. Gusa, yashimishijwe n’uko ibiganiro biyoborwa gusa n’itsinda ry’abahuza ndetse anatangaza ku mugaragaro ko ibiganiro byasubukuwe.

Gaston kandi yihanangirije uwo ariwe wese wumva azarwanya impinduka ku itegekonshinga. Avuga ko ibyo bireba Leta yonyine.
Yagize ati “Nta tegeko rizava ku muntu uwo ariwe wese ngo u Burundi buryakire.”

Charles Nditije, “Mkapa ntacyo yagezeho”

Charles Nditije, umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka CNARED, aho ari mu buhungiro, we yavuze ko Mkapa azi neza ko ibiganiro byahagaritswe. Avuga ko Benjamin Mkapa yananiwe kugera ku nshingano abitewe n’uko abaperezida b’ibihugu bya EAC batamuteye ingabo mu bitugu. Icyo bakoze ni ugusaba umuryango w’ibihugu by’Uburayi ngo ugire icyo ukora gusa. Hashingiwe ku ntsinzwi nk’iyo, nta kintu na kimwe cyakorwa urtse kwiyambaza abandi bayobozi ba Afurika yunze Ubumwe n’aba UN.

Vital Nshimiyimana, "Mkapa arimo araha urwaho Nkurunziza"

Vital Nshimiyimana, umukozi wa Sosiyete Sivile, we yavuze ko hari byinshi abahuza impande zihanganye babura. Yavuze ko Mkapa atari azi neza ibirimoo kubera mu Burundi ndetse ngo ntiyari azi imvano y’ikibazo.

Vital ati “Kuvuga ko manda ya gatatu ya Nkurunziza ari cyo kibazo byamubereye umuzigo. Niyo mpamvu ibiganiro byamaze umwaka wose bitigeze byunga impande zihanganye. Ahubwo ndabona Mkapa arimo guha urwaho Perezida Nkurunziza.”

Sylivestre Ntibantunganya, “Ku ndunduro, umupira uri mu kibuga cy’u Burundi”

Sylvestre Ntibantunganya, wabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996, na we yavuze ko umwanzuro wa nyuma uzafatwa na leta y’u Burundi ubwayo kugira ngo haboneke umuti w’imvururu zikomeje guhitana benshi. Avuga ko inshuti z’u Burundi zizaza gutera ingabo mu bitugu icyemezo cyamaze gufatwa. Sylivestre avuga ko niba ibintu bikomeje kuzamba, abo bireba cyane aribo bazagira uruhare mu kubigarura ibuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa