skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri mushiki wa Perezida Kim Jong Un uhabwa amahirwe yo kumusimbura ari nawe bucura iwabo

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ibinyamakuru binyuranye ku isi biravuga ko ubuzima bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bushobora kuba budahagaze neza hari n’ibyamubitse. Abasesenguzi bavuga ko ntakabuza azasimburwa na Kim Yo-jong mushikiwe akaba na bucura mu muryango we.

Sponsored Ad

Mu Ukuboza 2019, ‘Kim Yo-jong’ yahawe inshingano zikomeye mu buyobozi bwa Koreya ya Ruguru. Ni inshingano zimuha ubushobozi nk’ubwa Visi-Perezida w’iki gihugu.

Uyu mugore ahabwa amahirwe yo gusimbura Kim Jong-un kubera ko abana babiri ba Kim Jong-un bakiri bato ku buryo batahabwa inshingano zo kuyobora ndetse n’umuvandimwe we Kim Jong-chol akaba adashishikajwe no kuba perezida.

‘Kim Yo-jong’ ni we wayoboye ibikorwa by’itumanaho bya musaza we igihe kinini. Mu 2011, Perezida Kim Jong-un yagize ‘Kim Yo-jong’ umuyobozi w’ibiro by’itumanaho rya leta.

‘Kim Yo-jong’ yagiriye inama Perezida Kim yo kwigaragaza nka sekuru ufatwa nk’uwahanze Koreya ya Ruguru, agatangira gusura imiryango y’abatishoboye ndetse akaniyegereza ibikomerezwa bitandukanye birimo n’umukinnyi wa basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dennis Rodman.

‘Kim Yo-jong’ ntakunda kwigaragaza nkuko bikorwa na musaza we Kim Jong-un.

Ishusho ye ya mbere yagaragaye mu bitangazamakuru ni iyo mu 2012. Abanyakoreya ya Ruguru icyo gihe bamubonye kuri televiziyo ya leta bwa mbere, ubwo habaga imihango yo gushyingura se.

‘Kim Yo-jong’ icyo gihe yabarirwaga mu myaka 23, gusa itariki ye y’amavuko y’ukuri ntizwi.

Kuva icyo gihe yagiye agaragara mu minsi mikuru gusa, nk’aho yagaragaye yaherekeje umuvandimwe we ku mukino wahuje Koreya zombi, mu mikino ya Olympique ya 2018.

Mu mirimo yose yagiye ashingwa, yagaragaje umuhate ukomeye, bituma yigarurira icyizere cya Kim Jong-un, ubusanzwe bigoye ko hari uwamwemeza, kuko yanavuzweho guhitana abo mu muryango we batari bake.

‘Kim Yo-jong’ afite impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga rya mudasobwa yakuye mu gihugu cy’u Busuwisi, ndetse akaba avuga indimi nyinshi.

Yazamutse mu ntera mu buryo bwihuse, kugera aho mu Ukwakira 2017 yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru, urwego rusanzwe ari rwo rufata ibyemezo muri iki gihugu kandi rukayoborwa na Perezida Kim Jong-un.

Amakuru ajyanye n’ubuzima bwite bwa ‘Kim Yo-jong’ bisa n’ibidashoboka kuyemeza, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba yarashakanye n’umuhungu wa Visi-Perezida w’Ishyaka ry’Abakozi mu 2015, bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko ‘Kim Yo-jong’ ashobora kuba yaravutse mu 1987 cyangwa 1989; akavuka ku mugore wa gatatu wa Kim Jong-il.

Bivugwa ko ‘Kim Yo-jong’ ari we wagize uruhare runini mu guhura kwa Koreya zombi mu mikino ya Olympique mu 2018, ndetse akaba ari na we watumye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahura na Kim Jong-un, nyuma y’aho ibihugu byombi byari bimaze iminsi birebana ay’ingwe kubera ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi Koreya ya Ruguru yari imaze iminsi isuzuma.

Muri Werurwe 2020, ‘Kim Yo-jong’ yashimiye Donald Trump ku mugaragaro, kubera ibaruwa yoherereje Kim Jong-un, igaragaza ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse amwizeza inkunga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

‘Kim Yo-jong’ azwiho kandi kutarya iminwa mu magambo ye kuko bwa mbere mu mateka ye, yavugiye ijambo mu ruhame nyuma y’imyitozo ya gisirikare yateye impungenge igihugu cya Koreya y’Epfo.

Imyigire ya ‘Kim Yo-jong’ ntitandukanye na gato n’iya musaza we Kim Jong-un, kuko na we yigiye ku mazina atari aye kandi arindwa mu buryo bukomeye, ubwo yigaga mu ishuri ryigenga mu Mujyi wa Berne mu Busuwisi, mbere yo kugaruka muri Koreya ya Ruguru mu 2000.

‘Kim Yo-jong’ avuga neza Igifaransa n’icyongereza, uburyo bumugira umuhanga mu mirimo ye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa