skol
fortebet

Icyo gihe: Taliki 7/4/1994 Agathe Uwilingiyimana waranduye iringaniza mu mashuli yarishwe

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe n’abasirikali b’Inzirabwoba ku munsi taliki 7/4/1994 nyuma y’aho mu buryo bweruye jenoside yakorewe abatutsi yari imaze igihe itegurwa yari itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Kuri uyu munsi Interahamwe n’Inzirabwoba zishe abantu batari bake muri Kigali bazira kuba ari abatutsi abandi bazira kuba abanyapolitiki bamaganye ndetse bakanga kwifatanya n’ingoma ya Habyalimana mu mugambi wayo wo kurimbura abatutsi.
Agathe Uwilingiyimana wari (...)

Sponsored Ad

Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe n’abasirikali b’Inzirabwoba ku munsi taliki 7/4/1994 nyuma y’aho mu buryo bweruye jenoside yakorewe abatutsi yari imaze igihe itegurwa yari itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu munsi Interahamwe n’Inzirabwoba zishe abantu batari bake muri Kigali bazira kuba ari abatutsi abandi bazira kuba abanyapolitiki bamaganye ndetse bakanga kwifatanya n’ingoma ya Habyalimana mu mugambi wayo wo kurimbura abatutsi.

Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe umunsi ukurikiye uwo Habyalimana yari yaraye apfiriyeho (mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994) aguye mu ndege yarashwe n’abantu nanubu amaperereza anyuranye yakozwe ataravugaho rumwe.

N’ubwo jenoside yakorewe abatutsi yari yatangiye, Agathe Uwilingiyimana ntiyishwe kubera ko yari umututsikazi ahubwo yazize ibitekerezo bye byarwanyaga ivangura ry’amoko n’irondakarere byari byaramunze ingoma ya Habyalimana.

Agathe Uwilingiyimana ni umwe mu bari muri guverinoma ya Nsengiyaremye Dismas (Mata1992-Kamena 1993) ari nayo ya mbere yari igiyeho ihuriweho n’amashyaka menshi.

Iki gihe, Uwilingiyimana Agathe yari mu ishyaka MDR. Muri Guverinoma yari imaze kujyaho, MDR yahawe Minisiteri 3 ndetse n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe zarimo n’iy’ Amashuli Abanza n’Ayisumbye (MINEPRISEC) ihita iyoborwa na Agathe Uwilingiyimana.

Agathe Uwilingiyimana agishingwa amashuli abanza n’ayisumbuye, yahise ahagarika politiki y’iringaniza mu mashuli yari yarazanwe na Habyalimana mu rwego rwo gukandamiza zimwe mu ntara z’igihugu ndetse n’ubwoko bw’abatutsi.

Muri iyi Politiki, umubare w’abanyeshuli bagombaga kujya mu mashuli yisumbuye baturutse muri perefegitura 7 z’u Rwanda wagombaga kuba ungana n’uwabazava muri Perefegitura 4 zisigaye arizo Gisenyi, Ruhengeli, Byumba na Kigali.

Nyuma kandi y’umubare buri perefegitura yabaga yemerewe hagombaga kugaragaramo imibare nayo iringanije y’abahutu n’abatutsi.

Iyi politiki yatumaga umwana uzi ubwenge wo muri ubu bwoko cyangwa se wo muri aka gace ashobora kubura amahirwe yo kwiga kubera ko umubare agace avukamo wuzuye.

Umubare munini w’abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abatutsi wakandamijwe n’iyi politiki, abenshi bagana ubuhinzi n’ubucuruzi byo gushaka amaramuko nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwiga.

Mu gukosora ibizamini by’abanyeshuli basozaga amashuli abanza mu mwaka w’amashuli wa 1991-1992 nibwo abanyeshuli batsindiye kujya mu mashuli yisumbuye hashingiwe ku manota bagize mu bizamini aho gushingira ku bwoko bwa ba se n’agace baturukamo.

Minisitiri w’Amashuli abanza n’ayisumbuye Agatha Uwiringiyimana yari yamaze guca iringaniza mu mashuli abanyeshuli batsinda kubera ubwenge bwabo.

Agatha Uwilingiyimana ari mu Intwali u Rwanda ruzilikana ku munsi w’Intwali uba taliki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa