skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: Ubwato bw’intambara bw’abarusiya bwagaragaye bugiye kugonga ubwa Amerika

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Ishyamba s’iryeru mu mazi magari kuko hari video yasohotse igaragaza ubwato bw’Uburusiya busatirana umujinya mwinshi ubwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bushaka kubugonga.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu majyaruguru y’inyanja ya Arabia kuwa Kane w’icyumweru gishize aho abari bayoboye ubu bwato bwa US baburiye ubw’Uburusiya babubwira ko bubasatiriye bakica amatwi.

Iyi video yashyizwe hanze na CNN,igaragaza ubu bwato bw’Uburusiya busatira bikomeye ubu bwa Amerika kugera kuri metero 54,86 buhindura icyerekezo.

Uku kurebana ay’ingwe kwagaragaje ko hari ugushondana hagati y’abasirikare ba Amerika n’Uburusiya ndetse abayobozi ba US bavuze ko badatekanye ndetse bashotowe.

Ibi bije nyuma y’amezi 7 ubwo ubwato burimbura bwa US bwahuriraga n’ubw’Uburusiya muri Pacific baregerana cyane hafi no kugongana ariko Amerika ihitamo kwirinda ubushyamirane.

Benshi bakomeje kuvuga ko Amerika iri mu mazi abira kuko ibihugu by’inshuti nk’Uburusiya,Syria na Iran bikomeje kuyishotora.Mu minsi ishize Iran yarashe ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Iraq misile 22 aho bivugwa ko byahitanye abarenga 80.

Perezida Putin aherutse gusura mugenzi we Assad wa Syria avuga ko ingabo z’u Burusiya zitwaye neza mu rugamba rwo kugumisha ku butegetsi uyu mugabo warwanyijwe cyane na Amerika.

Ibitekerezo

  • Erega n’ubundi ibi bihugu bishobora kuzarwana bigateza intambara ya gatatu y’isi.Byaba biteye ubwoba kubera ko noneho bakoresha ibitwaro bya kirimbuzi.Ariko nta kabuza imana izabatanga itwike biriya bitwaro byabo kugirango batazatwika isi.Kandi imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa