skol
fortebet

Ifoto ya Perezida Nkurunziza yambaye amadarubindi anateruye imbunda ya mashinigani mu ishyamba yaciye ibintu

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Ku rubuga rwa Twitter hakwirakwiye ifoto ya perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza ateruye mu ntoki imbunda ya mashinigani [Machine gun], yambaye amadarubindi n’ingofero irebye inyuma.

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza wo mu ishyaka rya CNDD FDD,yafashe ubutegetsi avuye mu ishyamba ahoy amaze igihe kinini aharanira kuyobora igihugu cy’Uburundi.

Muri iyi foto yagaragayeho perezida Nkurunziza akikijwe n’abandi basirikare b’inyeshyamba babiri,ateruye imbunda ya mashinigani yambaye imyenda ya siporo irimo n’ingofero yari yambaye irebye inyuma nk’abasitari.

Kuva mu 1993 kugeza mu 2005 Nkurunziza yaharaniye gushaka uko yafata ubutegetsi we na bamwe muri bagenzi bayoboranye Uburundi.

Nkurunziza waminuje mu bijyanye na siporo,aherutse yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi nyuma y’aho abaturage b’Uburundi bamwamaganye bamushinja kwikubira ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa