skol
fortebet

Ijambo risoza umwaka wa 2019 Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Umwaka wa 2020 tugiye kuwujyamo turangije neza uwa 2019. 2019 wabaye umwaka w’uburumbuke, twagize umutekano abantu bawuharaniye.

Sponsored Ad

Ubukungu bwateye imbere; byinshi byagiye bikemurwa birebana n’ubuzima bw’Abanyarwanda usibye Ibiza ejobundi Abanyarwanda bahuye na byo by’imyuzure n’ibindi bijyanye n’imvura yabaye nyinshi ku buryo budasanzwe ariko na byo twashoboye gufasha Abanyarwanda kubikemura tubavana aho bari batuye hameze nabi, tukaba turi mu nzira yo kubashakira uburyo batura neza kurushaho.

Muri rusange rero umwaka wa 2019 wagenze neza koko. N’ubu kandi nkaba nibwira ko nidukomerezaho dukora uko bikwiye nk’uko buri wese yabigaragaje muri uyu mwaka turangije, 2020 uzaba ndetse mwiza kurusha uwo turangije.

Umwaka tugiyemo hari ibikorwa byinshi bidutegereje byubakira ku byo twagezeho mu mwaka wa 2019, birashaka rero ngo dukomeze dukorere hamwe, dukore neza ibyo twakoraga neza, dukosore ibitaragenze neza ariko icyangombwa ni uko igihugu gikomeza gutera imbere.

Abanyarwanda ibyo nabifuriza muri uyu mwaka mushya tugiyemo wa 2020, ni ugukomeza kugera ku ntego zose twihaye, ari mu buhinzi n’ubworozi, ari mu burezi, ari mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibihugu duturanye n’ibindi byo hirya kure mu zindi ntara z’iyi si.

Uburezi bugatera imbere, ubuzima bugatera imbere.

Umutekano duhora duharanira twese dukoreye hamwe ari abaturage bishingiraho, ari inzego zishinzwe umutekano ku buryo bw’umwihariko, byose biragaragara ko ari intambwe nziza ikomeza guterwa na buri wese mu ruhare tugira dukoreye hamwe, ndabifuriza ko twahora dukomeza gutera imbere mu mwaka wa 2020 ndetse tukazagera kuri byinshi birenze ibyo twagezeho muri uyu mwaka wa 2019 turangije.

N’ubwo dutangiye umwaka wa 2020 rero, ntabwo ari wo mwaka tureba gusa, ahubwo turareba icyerekezo kindi gishya kije gikurikira icyerekezo twari twihaye cy’imyaka 20 uhereye mu mwaka wa 2000, ubu takaba dutangiye icyo cyerekezo kiganisha ku myaka iri imbere yo kuva muri 2020 kugeza 2050, iyo ikaba ari imyaka 30.

Muri iyo myaka 30 ndetse twayigabanyijemo ibice bibiri mu buryo bw’imitekerereze n’imikorere ari yo 15, 15 muri iyo myaka 30. Tugakandurira Abanyarwanda rero ko dukomeza kureba duhereye ku mwaka 2020 imyaka 30 iganisha ku 2050 hanyuma buri wese akubakira ku byo tugeze ubu, ku byo tuzaba dutangiye umwaka wa 2020 tuganisha kuri iyo myaka iri imbere.

Ndizera ko buri we nk’uko dusanzwe tuzafatanya kugera kuri byinshi igihugu cyacu kigatera imbere uko tubyifuza.

Ndabashimiye, murakoze dukomeze imihigo no gukora neza. Nagira mbifurize mwese ibihe byiza umwaka imiryango yanyu mwese ndetse n’inshuri z’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa