skol
fortebet

Impunzi z’Abarundi zivuga ko Congo ari ubutaka bwazo bw’isezerano

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiyemeje gusubiza impunzi z’Abarundi iwabo, zimwe mu zahungiye mu Mugi wa Goma zitishimiye ko zasubizwa mu gihugu cyazo, zatangaje Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari ubutaka bwazo bw’isezerano.

Sponsored Ad

Muri uyu mugi wa Goma habayeho ukwiyongera gukabije kw’impunzi z’Abarundi mu mpera z’icyumweru gishize cyane ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, ubuyobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka buvuga ko zagiye zihagera mu matsinda mato zigera mu 1600.

Zimwe muri izi mpunzi zisobanura ko zageze kuri ubu butaka zigiye mu rugendo rutagatifu (pilgrimage) rwo kwibuka bene wabo biciwe muri Businge, izindi zikavuga ko ari impunzi za politiki.

Ikinyamakuru Politico.cd cyaganiriye na zimwe muri izi mpunzi, bavuga bati:“Ubuhanuzi buvuga ko RDC ari ubutaka bwacu bw’isezerano.”

Zimwe muri izi mpunzi zishinja Leta kwifashisha rimwe mu matorero/idini mu guhonyora uburenganzira bwabo, ribahiga buri hantu hose nk’uko uwitwa Jean Claude Ngamicaniye [niba hatabayeho ikosa mu myandikire y’izina] yabitangaje ati:

“Impamvu twahunze ni uko abakirisitu bizera bahigwa buri hose bari, mu mihanda no mu ngo. Twicwaga n’itorero ryo mu Burundi.”

Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko igikorwa cyo gusubiza izi mpunzi mu Burundi cyatangiye kuri uyu wa 17 Werurwe ku bufatanye hagati y’Ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano, zinyujiwe mu mugi wa Bukavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa