skol
fortebet

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yitabiriwe n’abarimo Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari kuri uyu wa Gatatu, biyemeje gushyira ingufu hamwe muri gahunda yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri mu karere.

Sponsored Ad

Iyi nama yabaye hakoreshejwe ubuhanga bwa videwo yabaye akanyo ko gusuzuma ibibazo biri mu karere hagamijwe gukomeza umubano hagati y’ibihugu bitanu byari byatumiwe muri iyi nama.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niwe wateguye iyi nama, ikaba yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na João Lourenço wa Angola.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ntiyayitabiriye n’ubwo yari yatumiwe.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyi nama, aba baperezida biyemeje gukomeza umubano mwiza muri gahunda yo kuzana amahoro mu karere k’amajyepfo ya Congo hamwe n’akarere kose k’ibiyaga binini.

Kuri iyi gahunda bavuze ko bagomba "kurandurana n’imizi iyi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere".

Bavuze ko hakomezwa uburyo bwo "guhagarika amasoko y’amafaranga aha iyi mitwe uburyo bwo gukora ibikorwa byabo bibi".

Muri ayo masoko havuzwemo ubucuruzi bw’ubutare ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ku bibazo by’umutekano,aba bakuru b’ibihugu biyemeje gukomeza umubano mwiza ushingiye ku bukungu mu korohereza ubucuruzi hagati yabyo.

Iyi nama yari imaze gusubikwa inshuro ebyiri,iheruka gusubikwa yari iteganyijwe ku wa 20 Nzeri, aho abakuru b’ibi bihugu bari bararitswe guhurira mu mujyi wa Goma.

U Rwanda rwanze kuyitabira kubera ibibazo by’icyorezo cya Covid-19, naho u Burundi bukaba bwari bwanze kuyitabira kubera "abategetsi babwo bari bafite imirimo myinshi", nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yabitangaje

Hagati aho, leta y’u Burundi ntiyatangaje icyatumye Perezida Ndayishimiye atitabiriye iyi nama yo kuri uyu wa gatatu yabaye hakoreshejwe ubuhanga bwa videwo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Marie Ntumba Nzeza, yari aherutse kugirira urugendo mu Burundi, mu byari bimujyanye hakaba harimo ubutumire bw’iyi nama Perezida Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa