skol
fortebet

Inama y’abakuru b’ibihugu ya EAC igiye guterana ku nshuro ya 21 yiga ku ngingo nyinshi zirimo na RDC

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 hazaba inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iziga ku bintu byinshi birimo no gusuzuma ubusabe bw’igihugu cya RDC bwo kwinjira muri uyu muryango.

Sponsored Ad

Iyi nama izaba hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19,igiye kuba ikurikiye iya 40 yahuje iy’abaminisitiri yabaye kuva kuwa 22 kugeza kuwa 25 Gashyantare uyu mwaka.

Muri Kamena 2019 nibwo Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yandikiye umuyobozi wa EAC akaba na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame amusaba ko igihugu cye cyashyirwa muri uyu muryango.

Perezida Tshisekedi yagaragaje inyungu igihugu cye cyakura muri uyu muryango ndetse n’impamvu bashaka kwinjiramo birangira na Perezida Kagame amutumikiye ku bandi banyamuryango ba EAC.

Muri iyi nama hazigirwamo ibintu byinshi nkuko ibaruwa yagiye hanze yabisobanuye birimo kwiga ku busabe bwa Somalia bwo kwinjira muri EAC no kwiga ku kuba Igifaransa cyaba mu ndimi zemewe muri uyu muryango.Gushyiraho umunyamabanga mukuru mushya w’uyu muryango usimbura Umurundi Liberat Mfumukeko ugiye gusoza manda.Gushyiraho abacamanza b’urukiko rwa EAC,Raporo y’ihuriro ry’abaminisitiri n’ibindi.

Tariki ya 12 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama yiga ku cyorezo cya COVID-19 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Iyi nama yigaga ku ngamba zihuriweho zafatwa mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus muri aka karere. Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi ntabwo byitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo.

Abakuru b’ibihugu bigize EAC banzuye ko hashyirwaho uburyo bwo gutanga ibyangombwa by’abapimwe coronavirus, no gusangira ibyavuye mu bizamini by’abapimwe.

Abaminisitiri b’ubuzima, Ubucuruzi n’ubutwererane ari nabo bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, basabwe gushyiraho uburyo bwo gupima no guha ibyangombwa abashoferi b’amakamyo nyuma yo kubapima mbere y’uko bakora ingendo bavuye mu bihugu byabo, no kujya bapimwa buri byumweru bibiri kandi raporo igahabwa abakuru b’ibihugu.

Abakuru b’ibihugu bemeje ko mu gihe cy’iki cy’icyorezo guhanahana amakuru ari ingenzi, basaba abaminisitiri babishinzwe gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buhoraho, bwo kugenzura abashoferi b’amakamyo n’ababaherekeza ku buryo ubwo buryo butangira gukoreshwa n’ibihugu binyamuryango.

Bagaragaje ko inzego z’ingenzi zifashe ubukungu bw’ibihugu mu karere ziri kugenda gahoro kubera icyorezo cya coronavirus.

Izo nzego zirimo nk’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo n’imyidagaduro, maze basaba ibihugu korohereza inganda z’imbere mu bihugu ziri gukora ibikoresho biri kwifashishwa mu guhangana na coronavirus nk’udupfukamunwa, imiti isukura intoki, amasabune, imyambaro itwikira isura, ibiribwa, ibyuma bifasha abarwayi guhumeka n’ibindi.

Basabye ko abahinzi n’aborozi boroherezwa bagakomeza ibikorwa byabo haba muri ibi bihe by’icyorezo na nyuma yacyo, no gufasha mu kuzahura ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwagizweho ingaruka na coronavirus, hashyirwaho uburyo bwo kubona amikoro.

Aba bakuru b’ibihugu bishimiye ibiri gukorwa mu guhangana na Coronavirus mu karere, biyemeza gukomeza kubishyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa