skol
fortebet

Iran yanze gutanga agasanduku k’umukara k’indege ya Boeing 737 yakoreye impanuka ku butaka bwayo ikica abasaga 176

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Igihugu cya Iran cyanze gutanga agasanduku k’umukara ko mu ndege ya Ukraine yo mu bwoko bwa Boeing 737, yakoreye impanuka ku butaka bw’iki gihugu igahitana abagenzi 176 bari bayirimo.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka y’indege yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amasaha make Iran igabye ibitero bya Misile ku birindiro by’abasirikare ba Amerika biherereye muri Iraq.

Ubuyobozi bwa Iran bwahise bwihutira gufata aka gasanduku k’umukara burakabika iyi ndege ikimara kugwa kugira ngo katagwa mu maboko y’Abanyamerika.

Nkuko amakuru abitangaza,iyi ndege ngo ishobora kuba yarashwe by’impanuka n’abanya Iran gusa umwe mu babonye aka gasanduku yavuze ko kangiritse ariko amakuru akarimo ar’ingirakamaro.

Reuters ivuga ko Iran yanze gusangiza aya makuru isi yose by’umwihariko Amerika bafitanye amakimbirane.

Uwahoze ayoboye ikigo BEA cyo mu Bufaransa gishinzwe iperereza n’umutekano mu by’indege yabwiye AFP ko umwuka mubi uri hagati ya Irani n’Amerika ushobora gutuma iperereza rigorana.

Jean-Paul Troade yabwiye AFP ko iperereza ry’impanuka nk’iyabaye uyu munsi isaba ubuhanga buhanitse, bufitwe n’ibigo bitari byinshi ku isi.

Ikigo kiza kw’isonga mu gukora iperereza ni NTSB [ National Transportation Safety Board] cyo muri Amerika na BEA cyo mu Bufaransa.

Amategeko mu byo gukora iperereza ku mpanuka z’indege avuga ko uruhare rwa mbere rugira igihugu cyabereyemo impanuka. Kubera ko iyi mpanuka yabereye muri Irani,niyo igomba kugenzura iri perereza ariyo mpamvu yaheje Amerika.

Andi mategeko avuga ko igihugu cyakoze iyo ndege cyo kimwe na kompanyi indege iturukamo bifite uburenganzira bwo guhitamo uwakora iperereza ariyo mpamvu Amerika nayo yashatse kurikora kuko indege yahanutse yakorewe muri Amerika.

Boeing 737 ya Ukraine yakoze impanuka igihaguruka ku kibuga cy’indege cya Tehran, umurwa mukuru wa Irani yerekeza I Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine. Abenshi mu bantu 176 bayiguyemo n’Abanya Irani n’Abanya Canada.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa